Vuba aha umuntu uzajya wemera icyaha ataruhanyije agiye kujya abyungukiramo

Sangiza iyi nkuru

Vuba aha muri uyu mwaka, mu manza z’inshinjabyaha mu Rwanda hagiye gutangira gukoreshwa uburyo bwa “plea bargaining” (ubwumvikane hagati y’ubushinjacyaha n’uregwa, aho uregwa yemera icyaha aregwa gito kugira ngo ahabwe igihano cyoroheje cyangwa amasezerano yo guhagarika ibindi birego), mu gihe igihugu gikataje mu kurwanya ibyaha byateguwe.

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda (NPPA) bwamaze gukora umushinga w’amabwiriza ngenderwaho azagenga ‘plea bargaining’ mu Rwanda, mu gihe hagitegerejwe ko wemezwa mu gihugu mbere y’uko itangira gushyirwa mu bikorwa.

Ibi bisobanuye ko uregwa azajya yemera icyaha aregwa kitaremereye, cyangwa kimwe mu birego byinshi, kugirango akurirweho ibindi birego. Bishobora kandi gusobanura ko uregwa azajya yemera icyaha cya mbere ashinjwa kugirango ahabwe igihano cyoroheje.

Mu igazeti ya Leta yo mu 2019, mu ngingo ya 26 na 27 hasanzwe hateganywa ubu buryo bwa ‘Plea bargaining’, ariko abashinjacyaha ntibari barigeze babukoresha mu kazi kabo kuko nta mabwirizwa ngenderwaho asobanutse neza yari yagashyizweho.

Nk’uko tubikesha The New Times, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru, Faustin Nkusi, yavuze ko umushinga w’ayo mabwiriza wateguwe igitegerejwe ari ukuwemeza.

Hakurikijwe ibisobanuro bigufi bikubiye mu igazeti yo mu 2019 yerekeye kwirega; nyuma y’ibazwa ry’abakekwaho icyaha, “umushinjacyaha ashobora gutanga amasezerano ya ‘plea bargaining’, aho ukekwaho icyaha ashobora gufasha umushinjacyaha kubona amakuru yose akenewe mu ikurikirana ry’icyaha no kumenya abandi bantu bagize uruhare mu ikorwa ry’icyaha, nawe akabigiriramo inyungu ariko bitabangamiye imikorere myiza y’ubutabera. ”

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Vuba aha umuntu uzajya wemera icyaha ataruhanyije agiye kujya abyungukiramo
    eeeeeeeeeeh. Aha ngaha muhitondere kuko ruswa igiye kuribwa bya serious. Ingabire Immaculee natabare hakiri kare.
    ni ukuvuga ko ubushinjacyaha buajya bufungura uwo bushatse bitewe nuko bubibona.
    icyari cyoroshye ni iko utanze ingwatecg umwishingizi arekurwa.

    sinzi n’impamvu aha abafunga/bafungura bahakwepa buti gihe.

  2. Vuba aha umuntu uzajya wemera icyaha ataruhanyije agiye kujya abyungukiramo
    eeeeeeeeeeh. Aha ngaha muhitondere kuko ruswa igiye kuribwa bya serious. Ingabire Immaculee natabare hakiri kare.
    ni ukuvuga ko ubushinjacyaha buajya bufungura uwo bushatse bitewe nuko bubibona.
    icyari cyoroshye ni iko utanze ingwatecg umwishingizi arekurwa.

    sinzi n’impamvu aha abafunga/bafungura bahakwepa buti gihe.

  3. Vuba aha umuntu uzajya wemera icyaha ataruhanyije agiye kujya abyungukiramo
    Aha nanone mwitondere icyaha cyashinjwaga benshi, umwe azakemera abandi bahite bitahira usigaye nawe abone igihano gito, Abagenza icyaha bazabikorana umwete mucye biringiye ko bafite uwemeye icyaha nyamaha abajijisha ahubwo afite uwo arengera kandi nawe yizeye gutaha vuba, Ruswa yo izavuza ubuhuha n;ibindi byaha bigendanye nayo.

  4. Vuba aha umuntu uzajya wemera icyaha ataruhanyije agiye kujya abyungukiramo
    Aha nanone mwitondere icyaha cyashinjwaga benshi, umwe azakemera abandi bahite bitahira usigaye nawe abone igihano gito, Abagenza icyaha bazabikorana umwete mucye biringiye ko bafite uwemeye icyaha nyamaha abajijisha ahubwo afite uwo arengera kandi nawe yizeye gutaha vuba, Ruswa yo izavuza ubuhuha n;ibindi byaha bigendanye nayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *