IMF isanga u Rwanda ruhagaze neza mu bukungu n’ubwo ifaranga ryarwo rishobora guta agaciro

Sangiza iyi nkuru

Ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) cyashimiye u Rwanda ku izamuka ry’ubukungu bw’igihugu kuko bwagumye kuri 6% mu mwaka wa 2016 mu gihe ahandi ku isi yose ubukungu bwagaragaje ihungabana no gusubira inyuma gukomeye, icyakora iki kigega cyemeza ko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa rishobora gutuma ifaranga ry’igihugu rita agacico.
Iki kigega cyemeza ko u Rwada rwabashije gucunga neza ubukungu bwarwo ku buryo mu gice cy’umwaka rwari rugeze ku kigero cya 6%umukozi wa IMF wasuye u Rwanda muri gahunda yo kureba uko ubukungu bw’igihugu bwifashe Laure Redifer yemeza ko u Rwanda ruri imbere mu bihugu bwo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu kugira ubukungu budahungabana.
[ad id=”44145″]
Laure Redifer yagize ati “Intumbero ku izamuka ry’ubukungu mu Rwanda iracyari kuri 6.0%, ni rwo rugero rurihejuru mu bihugu byose byo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Twatekerezaga ko ubukungu bw’U Rwanda buzasubira inyuma bitewe n’ibibazo byagaragaye muri uyu mwaka birimo nk’amapfa yacanye mu gihugu ndetse n’imishinga myinshi mu rwego rw’inganda”
Icyakora IMF yemeza ko ifaranga ry’u Rwanda rishobora gukomeza guta agaciro bitewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa bikomeje kwiyongera.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2016, u Rwanda rwari rwiyemeje ko ubukungu bw’igihugu buzazamuka ku kigero cya 6%, minisiteri y’imari n’igenamigambi ivuga ko ukurikije aho umwaka ugeze n’aho ubukungu buri u Rwanda rushobora kuzagera kuri iyi ntego.
Minisitiri Amb. Gatete Claver yagize ati“Tumaze kureba ubukungu uko bumeze, turebeye mu nkingi z’ubukungu nk’inganda, serivise ndetse n’ubuhinzi, tubona ko ubukungu bwacu umwaka uzarangira tukiri kuri 6%”
[ad id=”44145″]
MINICOFIN yemera ko uyu mwaka utagendekeye neza abahinzi bitewe n’uko izuba ryabaye ryinshi mu gihugu, kuri iki IMF yibukije u Rwanda kwita kuburyo bwo kuhira imyaka hadategerejwe ko imvura izagwa.
Mu kwezi kwa gatandatu nibwo IMF yari yahaye u Rwanda inguzanyo ingana n’amadolari y’Amerika miliyoni 204 mu rwego rwo kurufasha gukomeza guteza imbere ubukungu mu mishanga itandukanye harimo n’iy’ubuhinzi
Ihereye ku ihungabana ry’ubukungu bw’ibihugu bikize cyane ku isi, IMF yemeza ko ubukungu bw’Afurika buzazamukaho 1.4%.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyonsenga Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *