Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi uwitwa Semana Emmanuel wo mu karere ka Rwamagana, ukurikiranweho icyaha cyo gukomeretsa bikomeye Rumanzi Egide bikamuviramo urupfu.
RIB iravuga ko Semana wanakomerekeje umubyeyi wa Nyakwigendera witwa Mukakalisa Annonciata afungiye kuri Sitasiyo ya Kigabiro, mu gihe hagikomeje iperereza.
Nyakwigendera Rumanzi Egide ni umuvandimwe wa Kamanzi Venuste wahoze ari umunyamakuru wa UMUSEKE mbere yo kujya gukorera muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu aho ashinzwe itumanaho n’inozamubano.
Nyakwigendera Rumanzi n’umubyeyi we batemewe mu mudugudu w’Umurinzi ho mu murenge wa Munyiginya, bikavugwa ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane n’uwabatemye.
Kamanzi yari yamaganye ubwicanyi bwakorewe umuvandimwe we, asaba Inzego zibishinzwe gukurikirana abihishe inyuma ya buriya bugizi bwa nabi.
Ati: “Dear RIB, icyo mbasaba ni uko abantu batemye Mama na Mukuru wanjye (wapfuye), ndetse bakabuza Ambulance kubajyana kwa muganga bataranogoka, ni uko bashyikirizwa ubutabera bose.”
Kamanzi yari yavuze ko Semana watawe muri yombi atari we “ugomba gushyikirizwa ubutabera wenyine, interahamwe z’iwabo zogezaga ngo mwice, mwice nazo bagomba gufunganwa.”
Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnson na we yinjiye muri kiriya kibazo, yihanganisha ababuze ababo.
Ati: “Ikibazo cyabereye Rwamagana,Umurenge? wa Munyiginya, Umudugudu w’Umurinzi mw’ijoro ryakeye, kirimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe. Dutuze iperereza rikorwe, tuze kumenya neza ukuri. Iperereza no kwemeza ibyabaye kuri Twitter tubireke.”
Yunzemo ati: “Ababuze ababo Imana ibahe kwihangana.”

14 Responses
Umuvandimwe w’umunyamakuru Kamanzi yishwe atemwe, umubyeyi we arakomeretswa
Ko nineza ko Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yafunze Interahamwe none zagaragaye gute mu baturage? Nonese lata niyo yazifunguye ziza gukora ayo mahano ? Ko nzineza 100% ko Leta yacu itakora ayo makosa !! Cy n’inkuru yibinyamakuru bishaka gusebanya byerekana ko Leta itafunze interahamwe? Iyi nkuru iranshanze! Amahoro kuri banyarwanda mwese mufite umutima w’ubumwe n’ubwiyunge.

Ababigizemo uruhare Bose bahanwe rwose birababaje igihugu kiracyaruha mukwigisha ahaa!!nimwihangane ababuze umuvandimwe

Nukuri Ibibintu bitese mubyara yu burasirazuba Kandi abayibozi ukabona ntacyo bibababwiye rwose nanjye umubyeyi wanjye ariwe papa kuri 14/10/2020 baramutemaguye bamujugunya mugihuru baziko ba meishe ubu amaze Aya mezi hose ashize mubitaro Ikanombe igahini muri kayonza Kandi ababikoze ndetse bamwe abasha nokwivugira barabihoreye Bari degembya uburasirazuba bitese ahubwo minister wu butabera adults are kuko leica hano byabaye ibintu byoroshye vraiment data arimo kubota aba Andi baratuje mumiryango yabo birababaje kubona umuntu atema Indi bigacecekwa kdi inzego zose zibizi!muvandimwe wabuze abawe ndakwihanganishije birababaza gutemerwa umuntu gusa igihe kiragezengo na Nyakubahwa president ngo abimenyepe!mudufashe abaturusha kumubona jyewe sinzaruhuka atamenye uburasirazuba ubugome nihafi kdi abayibozi barebera!!

Ndabona Uyu munyamakuru yatanze inkuru y’igice.
Ese hariya ni Rumanzi wenyine wishwe, Nta Mubyeyi wahiriye munzu?
Cga nuko uwo Mubyeyi we adafite uwo bavukana ukora muri ministère ? Mbivuze gutya ngo mujye mutanga inkuru zuzuye kuko titre y’inkuru na introduction bigaragaza cyane amarangamutima menshi.
Ndakeka ubutabera bw’u Rwanda burakora akazi kabwo, kandi Ababigizemo uruhare Bose bagahanwa.
Gusa nuyu Kamanzi, akwiye gukeburwa, kuko u Rwanda ntamuturage w’interahamwe rufite Uyu munsi.
Ababuze ababo bihangane

Wairango inkuru zose zibe zikubiye muri imwe?Muhe amakuru niyo yindi ayandikeho

Jya Ku kinyamakuru igihe.com,urasanga mu perereza ry’ibanze bivugwa Ko Uyu Rumanzi yabanje gutwikira umugore we mu nzu wanahise apfa, ashaka ko bapfana,we bakamukuramo akiri muzima, baramu be bakaza kumwica nkabahorera Mushiki wabo. Niyo mpamvu navuze ko bwiza.com yatanze inkuru y’igice.
Ngo mubihe bya nyuma Urukundo ruzakonja, Abantu bate ubumuntu, ukuri kwirengagizwe. Aho Umuntu yumva yakwica mugenzi we nk’uwikiza igikoko!
Imana nitabare isi.

Ubwo unterahamwe avuga ni abahutu ba Twamagana? Dore ko bose ari zo????