Kenya igiye gukura ingabo zayo muri Sudani y’Epfo

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko umunyamabanga wa Loni, Ban Ki-moon yirukanye umusirikare w’umunyakenya wari uyoboye ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo amushinja kunanirwa gucungira umutekano abasivile, leta ya Kenya yahise ifata icyemezo cyo gukurayo ingabo zayo zose zari ziri muri kiriya gihugu.
[ad id=”44145″]
Ku wa Kabiri w’iki cyumweru, nibwo Ban Ki-moon yafashe icyemezo cyo kwirukana Lt Gen Johnson Mogoa Kimani Ondieki, uwari uyoboye ingabo za Kenya ziri muri Sudani y’Epfo, akaba anahagarariye uyu muryango mu gihugu cya Kenya.
Iri yirukanwa ryaturutse kuri raporo yari iherutse gushyirwa ahagaragara igaragaza uburyo mu kwezi kwa 7 uyu mwaka, abasivile benshi basize ubuzima mu mvururu zabaye mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo (Juba), kandi izi ngabo zari zifite inshingano zo kubitaho.
Leta ya Kenya ishinja Ban Ki-moon gufata iki cyemezo cyo kwirukana Lt Gen Johnson Mogoa Kimani Ondieki muri Sudani y’Epfo atabanje kuyimenyesha cyangwa ngo babiganireho.
Ibi leta ya Kenya ikaba ivuga ko bitanyuze mu mucyo ari nako gufata umwanzuro wo gukura ingabo zayo zose zisaga 1000 muri kiriya gihugu zirinze umutekano, gusa na none Loni ikavuga ko itahabwa urwandiko rwa Kenya rusaba izo ngabo zabo gutaha.
[ad id=”44145″]
Izi ngabo za Kenya zaba zivanywe muri kiriya gihugu mu gihe hari haciyemo umunsi umwe gusa, umuvugizi wa Loni, Stephen Dujarric atangaje ko ingabo za Kenya zifatiye runini abanya Sudani bityo ko Kenya idakwiye kuzikurayo, akongeraho ko Ban Ki-Moon yagaye umuntu ku giti cye, atagaye ingabo muri rusange n’ubwo Kenya yo atariko yabibonye.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *