Umubiri ku wundi! Ifoto ya Miss Pamela na The Ben yatumye abenshi bacika ururondogoro

Sangiza iyi nkuru

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bacitse ururondogoro, nyuma y’ifoto igaragaza Miss Uwicyeza Pamela yahobeye umuhanzi The Ben bamaze igihe bavugwa mu rukundo.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 12 Mutarama ni bwo Miss Uwicyeza yasangije iyo foto abakurikira ku rubuga rwa Instagram.

Miss Pamela na The Ben bagaragara bahoberanye, ariko imibiri yabo yegeranye cyane ku gice cyo hasi, mu gihe hejuru bagaragara bamwenyura bisa n’aho umwe hari akajambo keza yari abwiye undi.

Abenshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bifurije uriya mukobwa gukomeza kuryoherwa n’urukundo amaze igihe avugwamo n’uriya muhanzi, mu gihe abandi batangariye cyane uburyo bifotojemo.

Umunyamakuru Anita Pendo wa RBA kuri Instagram yavuze kuri iriya foto ati: “Abantu baraye babonye iyi foto nafashe amasengesho y’iminsi itatu mbasabire, njye battery yanjye ya phone yari low (yashizemo umuriro) umuriro wabuze.”

Umunyarwenya Clapton Kibonke kuri Instagram we yifashishije iriya foto, ayiherekezanya amagambo agira ati: “Man U iraye ku mwanya wa mbere”, n’ubwo yari yitwaje Manchester United yaraye itsinze Burnley igitego 1-0 mu buryo bwo kuyobya uburari.

Umuhanzi The Ben na we ari mu bavuze kuri iriya foto, ayiherekeza n’amagambo agira ati: “Crême de la crême (Umwiza mu beza)” ndetse n’utumenyetso dutatu tw’umutima.

Miss Pamela Uwicyeza yaherukaga kugereranya The Ben na roho ye, ubwo yamwifurizaga isabukuru nziza y’imyaka 33 y’amavuko yujuje ku wa 9 Mutarama.

Icyo gihe Uwicyeza yifashishije indirimbo ‘Roho yanjye’ ya The Ben, ashyira kuri Instagram agace gato kayo aho The Ben aba agira ati “Mpa ikiganza dusekane wowe wahize bose, nkubona mu marembo nkiyumanganya[…]” ashyiraho andi magambo agira ati ‘N’umutima nk’uwawe, ukwiriye isi” n’akamenyetso k’umuntu wambaye ikamba ry’ubwami. Nyuma yagize ati “The Ben, ndi umufana.”

Ubu butumwa bwakurikiwe n’andi mashusho arimo umuntu uri kuvuga ngo “Isabukuru nziza.”

Amakuru y’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella wahatanye muri Miss Rwanda mu 2019 akaza mu bakobwa 20 bashakishwagamo Nyampinga w’u Rwanda yatangiye kuvugwa mu ntangiriro za 2020.

Byashimangiwe n’amafoto y’aba bombi yakomeje gusakazwaga ku mbuga nkoranyambaga umunsi ku wundi. Hari n’amakuru avuga bakunda gusohokana kenshi, kandi muri Kanama 2020 bigeze kujyana ku kiyaga cya Muhazi.

Mu Ugushyingo 2020, bombi bajyanye muri Tanzania bishimangirwa n’amashusho The Ben yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.

Ku wa 9 Mutarama 2020 ku isabukuru y’amavuko ya The Ben, uyu mukobwa nabwo yashyize ifoto y’uyu muhanzi kuri Instagram, arangije ati: “Uri umunyamutima mwiza, ugira urukundo, uri uwo kwizerwa ndetse umutima wawe ni munini kukurusha. Imana ihe umugisha undi mwaka wawe […]”, abamukurikira na bo Bari: “Urukundo nirwogere”!

fb_img_16105243965564989.jpg

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Umubiri ku wundi! Ifoto ya Miss Pamela na The Ben yatumye abenshi bacika ururondogoro
    Ikibazo nuko akenshi “bajya mu munyenga” gutya,ejo bagashwana,bagatandukana,nyamara barabanye nk’umugore n’umugabo bidaciye mu mategeko.Abakobwa mujye mumenya ubwenge,mureke kwishyira abahungu,muvuga ngo “muri mu rukundo”.Kandi mwibuke ko Imana yaturemye idusaba gusa kuryamana n’umuntu twaciye mu mategeko.Iyo bitabaye ibyo,biba ari icyaha gikomeye,mwebwe mwita “umunyenga cyangwa urukundo”.

  2. Umubiri ku wundi! Ifoto ya Miss Pamela na The Ben yatumye abenshi bacika ururondogoro
    Ikibazo nuko akenshi “bajya mu munyenga” gutya,ejo bagashwana,bagatandukana,nyamara barabanye nk’umugore n’umugabo bidaciye mu mategeko.Abakobwa mujye mumenya ubwenge,mureke kwishyira abahungu,muvuga ngo “muri mu rukundo”.Kandi mwibuke ko Imana yaturemye idusaba gusa kuryamana n’umuntu twaciye mu mategeko.Iyo bitabaye ibyo,biba ari icyaha gikomeye,mwebwe mwita “umunyenga cyangwa urukundo”.

  3. Umubiri ku wundi! Ifoto ya Miss Pamela na The Ben yatumye abenshi bacika ururondogoro
    Erega aba bakobwa nabo babababizi neza ko bishobora kurangira nabi ariko icyingenzi kuribo ni ukumenyekana bababashaka! kuko nkuyu Pamella nubwo yagiye muba miss, the Ben atumye aba ikirangirire

  4. Umubiri ku wundi! Ifoto ya Miss Pamela na The Ben yatumye abenshi bacika ururondogoro
    Erega aba bakobwa nabo babababizi neza ko bishobora kurangira nabi ariko icyingenzi kuribo ni ukumenyekana bababashaka! kuko nkuyu Pamella nubwo yagiye muba miss, the Ben atumye aba ikirangirire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *