Padiri Twagirumukiza Herménégilde wigeze kuyobora ishuri rya Koleji Kristu Umwami y’i Nyanza (Christ-Roi), yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Mutarama azize icyorezo cya COVID-19.
Urupfu rwa Padiri Twagirumukiza rwemejwe n’Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare, Filipo Rukamba, mu itangazo yasohoye mu kanya kashize.
Itangazo rivuga ko “Nyiricyubahiro Musenyeri Philippe Rukamba, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare hamwe n’abapadiri ba Diyosezi n’abo mu muryango wa Padiri Hermenégilde Twagirumukiza, baramenyesha inshuti n’abavandimwe ko Padiri Herménégilde Twagirumukiza yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Mutarama 2021 azize Covid-19.”

Musenyeri Rukamba yavuze ko itariki yo kumushyinguraho izatangazwa nyuma.
Padiri Herménégilde Twagirumukiza abaye umusaseridoti wa gatatu mu Rwanda uhitanwe n’icyorezo cya COVID-19, nyuma ya Nyakwigendera Padiri Ubald Rugirangoga uherutse kugwa muri leta zunze ubumwe za Amerika na Padiri Emmanuel Rutsindintwarane wayoboraga Paruwasi Kathedral ya Byumba.


