Ubuhamya n'inama: Kubana n’umugabo utamara ipfa mu buriri ndabirambiwe

Sangiza iyi nkuru

Umugore yaratangiye ati “na njye ndaje ngo mungire inama ku kibazo mfite mu muryango wanjye.
Ndi umugore ukiri muto, ndubatse mbana n’umugabo tumaze kubyarana kabiri, umwana wacu mukuru afite imyaka itatu umutoya afite umwaka umwe.
Umugabo wanjye twashakanye mukunda cyane, afite akazi keza kamuhemba amafaranga ahagije nanjye mfite akazi keza muri Leta.
femme
Mu by’ukuri umugabo wanjye dushakana nafashe icyemezo cyo kureka abahungu bose twari twarakundanye mbere, mubonamo umuntu unyuze ku mutima. Gusa mbere abo bahungu twakundanye buri umwe twararyamanaga mu gihe twakundanaga ariko ntabwo twagize umushinga ngo hagire uwo turushingana.
Mu rugo iwanjye, umugabo tubana nabonaga ari umusore mwiza utagira uko asa haba mu mico no mu myifatire kandi ni ko ameze, mbona ari umuntu w’inyangamugayo, ariko mu buriri nta kintu amarira (ntampaza) ku buryo ubu numva aho kubura ibyishimo ngiye kumureka.
Nagerageje kwihangana, mubwira ikibazo cy’uko numva mu buriri ntacyo amarira ariko nkabona ntacyo ahindura. Ntinya kumubwira ko nakundanye n’abandi bahungu mbere ndetse tukanaryamana kuko ntinya ko yambonamo umusambanyi akanangabanyiriza icyizere, cyangwa we akumva ko ntacyo amaze.
Mu by’ukuri umugabo wanjye aho bigeze numva nta kibashije kwihanga kuko atakibasha kumpaza mu buriri, numva namureka nkigendera.
Ubu mfite ikibazo cy’abo bana twabyaranye, kuko ndabakunda. Aho bigeze aha, umugabo wanjye twarasezeranye imbere y’Imana no mu mategeko, ariko mbura aho mpera naka gatanya kuko nabuze aho nahera nsobanurira umuryango impamvu yo gutandukana n’umugabo wanjye babona ari indakemwa mu mico no mu myifatire.
Bavandimwe, mwamfasha mukangira inama y’icyo nakora. Ese byashoboka ko uyu mugabo namwihanganira nkemera kubabara bigahera mu mutima.
Umugabo wanjye se nimubwiza ukuri ikibazo mfite hari icyo yakora kugira ngo mu buriri bijye bigenda neza mu buryo buhuye n’ibyifuzo byanjye?
Abana banjye se iki nicyo gihe cyo kubasiga cyangwa nkabatwara se? Ubu se ko numva umugabo wanjye ntakimwizey n’ubwo mu mutima harimo izo ntambara, nakora iki? Mbashimiye ku nama zanyu mugiye kumpa, Imana ibahe umugisha.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kizito@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *