Amatora y’umukuru w’igihugu n’abagize inteko ishinga amategeko muri Uganda yatangiye kuri uyu wa Kane, itariki 14 Mutarama 2021, ariko atangira atinze ho gato kuko yagombaga gutangira saa moya ariko ibiro by’itora bigafungura bikererewe mu murwa mukuru Kampala.
Abagande miliyoni 18 ni bo bagomba gutora umukuru w’igihugu n’abadepite. Perezida Yoweri Museveni w’imyaka 76 arahatanira manda ya gatandatu, aho ahanganye n’abakandida bagera ku icumi barimo umuhangayikishije cyane, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine. Biteganyijwe ko gutora birangira saa sita ku isaha ndangamasaha GMT.
Internet yafunzwe inzego z’umutekano zawukajije
Nk’uko tubikesha DW, aya matora ari kuba mu gihe internet yafunzwe. Ikibazo cyo kubona internet kiravugwa mu gihe abayobozi baherutse gufata icyemezo cyo gukomanyiriza imbuga nkoranyambaga.
Ku rundi ruhande, ingamba z’umutekano zakajijwe cyane nyuma y’ibikorwa byo kwiyamamaza kuva kuva kuwa kabiri ushize kubera impungenge z’uko aya matora ashobora kuvukamo imvururu.

Ku mbuga za twitter zo muri Uganda zakoreshwaga cyane mu kwihutisha amakuru, hafi ya zose urasanga amakuru aherukaho yaragiyeho kuri uyu wa Gatatu nta makuru mashya ahari.


