Ubuzima burasa n’ubwahagaze i Bangui mu murwa mukuru wa Repubulika ya Centrafrique, nyuma y’igitero inyeshyamba za CPC zagabye mu ntanzi zawo kikagwamo umusirikare w’u Rwanda.
Jeune Afrique iravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa kane ibikorwa byakomeje i Bangui, gusa icyoba ari cyose mu bahakorera. Iki gitangazamakuru gikomeza kivuga ko ingendo mu muhanda zari nke, mu gihe inzego za Leta zari zigifunze imiryango.
Ku mihanda ya Bangui, abashinzwe umutekano bagizwe n’abarinda umukuru w’Igihugu, Polisi n’abajandarume bari baryamiye amajanja.
Leta ya Centrafrique ku mugoroba w’ejo ku wa Gatatu nyuma y’igitero, yatangaje ko ingendo i Bangui zibujijwe hagati ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo na saa kumi n’imwe z’umugoroba, yungamo ko “uzafatwa na Polisi agenda nyuma y’ayo masaha azafatwa nk’umwanzi.”
Igitero cyagabwe i Bangui ku munsi w’ejo, ni cyo cyambere imitwe irwanya ubutegetsi bwa Centrafrique yari igabye kuva Perezida Faustin-Archange TouadĂ©ra yatorerwa kuyobora kiriya gihugu muri manda ya kabiri.
Ni mu matora yabaye ku wa 27 Ukuboza umwaka ushize, ibyayavuyemo bitangazwa by’abateganyo tariki ya 04 Mutarama.
Inyeshyamba za CPC zateye burigade za gisirikare mu kabwibwi, ku birometero biri hagati y’icyenda na 13 uvuye rwagati i Bangui.
Minisitiri wa Centrafrique ushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu, Henri Wanzet-Linguissara, yavuze ko ku bw’umurava w’ingabo za Centrafrique n’iz’amahanga ziri muri kiriya gihugu, abateye bashoboye gusubizwa inyuma.
Minisitiri w’Intebe, Firmin Ngrebada, we yavuze ko “Abateye 30 bishwe na ho batanu bafatwa mpiri.”
Umusirikare w’u Rwanda yaguye muri kiriya gitero
Umuvigizi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura Amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (Minusca), Vladimir Monteiro, yavuze ko “Igitero cyaburijwemo n’ingabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro ku bufatanye n’ingabo za Centrafrique”, yungamo ko umusirikare w’u Rwanda yaguye muri kiriya gitero.
Monteiro yakomeje avuga ko Umuryango w’Abibumbye “Wamaganye wivuye inyuma ibitero bya anti-Balaka, UPC, 3R n’ihuriro ry’imitwe ya MPC cyo kimwe n’abayiri inyuma by’umwihariko François BozizĂ© wahoze ari Perezida wa Centrafrique.”
Amakuru avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ku isoko rya PK12 kiriya gitero cyagabwe amaduka yose yari afunze, ingabo z’Abarusiya n’iza Loni zicunze umutekano ku bwinshi.
Ibimodoka by’intambara na byo byari biri muri kariya gace ku bwinshi, amakuru akavuga ko Leta ya Centrafrique yiyambaje za kugujugu mu bikorwa byo guhiga abagabye kiriya gitero bahungiye mu misozi.
Abasesenguzi barimo umushakashatsi w’Umufaransa Roland Marchal na mugenzi we Thierry Vircoulon, basobanura ko imitwe iri gutera Centrafrique itagamije gufata umurwa Mukuru wayo kubera ko urinzwe cyane, ko ahubwo bagamije kwereka Perezida TouadĂ©ra ko adafite ububasha bwo gucunga buri kimwe. Bunzemo ko iriya mitwe ifite gahunda yo kujya itera ruhongohongo ubundi ikisubirirayo.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres mu nama y’uriya muryango yiga kuri Centrafrique yabereye i New York, yamaganye cyane ibitero bikomeje kugabwa kuri Centrafrique, asaba ko impande zihanganye zihagarika ubushyamirane ahubwo zikajya mu biganiro byubaka.



2 Responses
Centrafrique: Umujyi wa Bangui mu gihirahiro nyuma y’igitero cyahitanye umusirikare w’u Rwanda
Umutekano mucye wagiy’uranga RCA bizahinduka kuva ingabo z’u RWANDA zarahageze kuko magingaya ituze ryatangiye kuhaza ikingenzi n’uguhuza intego nogutoza ingabo zikaba izumwuga apana gukozanyaho n’inyeshyamba bakayabangira ingata.
Centrafrique: Umujyi wa Bangui mu gihirahiro nyuma y’igitero cyahitanye umusirikare w’u Rwanda
Umutekano mucye wagiy’uranga RCA bizahinduka kuva ingabo z’u RWANDA zarahageze kuko magingaya ituze ryatangiye kuhaza ikingenzi n’uguhuza intego nogutoza ingabo zikaba izumwuga apana gukozanyaho n’inyeshyamba bakayabangira ingata.