Nyuma y’imyaka 4 y’intambara mu butabera mu gihugu cy’u Busuwisi, urukiko rwo mu mujyi wa Geneve amaherezo rwemeje ko ibisigazwa by’umugogo w’umwami Mwambutsa IV w’u Burundi bitazacyurwa mu Burundi. Umugogo w’uyu wahoze ari umwami w’u Burundi ukaba warashyinguwe mu Busuwisi mu 1977, ariko hakaba hari hashize imyaka 4 haratangijwe urubanza ku kuntu ibisigazwa by’umugogo w’umwami byasubizwa mu gihugu cye.
[ad id=”44145″]
Umugogo w’Umwami Mwambutsa IV wari wataburuwe mu 2012 bisabwe n’umukobwa we ashyigikiwe n’abategetsi b’u Burundi biteguraga icyo gihe kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 y’ubwigenge bw’u Burundi.
Icyashyirwaga imbere icyo gihe, ni uko ngo gucyura ibisigazwa by’umugogo w’umwami byashoboraga gufasha mu nzira y’ubwiyunge mu gihugu ndetse bigafasha mu kugabanya umwuka mubi hagati y’abaturage.

Iki cyifuzo rero cyo gucyura ibisigazwa by’umugogo wa Mwambutsa IV cyatewe utwatsi na mwishywa we, igikomangoma Esther Kamatari wavuze ko iki gitekerezo kitakwemerwa kandi ngo n’ubutabera bwagaragaje ko nta nyungu iri mu gucyura ibi bisigazwa mu rwego rwo kunga Abarundi.
[ad id=”44145″]
“ Ntushobora kungisha abazima ivu ry’abapfuye ”, uwo ni Esther wakomeje avuga ko Mwambutsa yari yarabonye ko ibiri kuba bishobora kuba byo kuzagira igikoresho umugogo we. Esther akavuga ko yari umuntu ureba kure.

Iyi nkuru dukesha RFI ikaba isoza ivuga ko mbere yo gutanga Mwambutsa yari yarasize ibyifuzo bye, aho ngo yari yarifuje ko umugogo we wazaguma mu Busuwisi kandi ntihazagire uwuhakura uko byagenda kose ngo ujyanwe mu Burundi cyangwa mu kindi gihugu. Ibi akaba ari nabyo ubutabera bwo mu Busuwisi bwagendeyeho bwanga ko ibisigazwa by’umugogo wa Mwambutsa byoherezwa mu Burundi nubwo ngo hashobora kuzabaho kujuririra iki cyemezo.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


