Burundi: Imbonerakure 2 zakomerekejwe n’abazamu zigiye kwiba imyembe

Sangiza iyi nkuru

Abasore babiri b’Imbonerakure bakomerekejwe n’abari barinze umurima w’imyembe mu mudugudu wa Gabiro-Ruvyagira, muri Komini Rugombo, mu Ntara ya Cibitoke, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi. Aba basore bakaba bari mu gatsiko k’abantu baguwe gitumo bari kwiba mu ijoro.

Amakuru agera ku rubuga rwa SOS Medias Burundi, aravuga ko ba nyiri imirima y’imyembe bafashe icyemezo cyo gushaka abayirinda kubera ubujura bwari bukomeje gufata intera. Hari hashize igihe abantu batazwi bigabiza imirima bakiba ninjoro, ba nyiri imirima bigira inama yo gushaka abazajya bayirinda mu ibanga.

Umwe mu bahaye uru rubuga amakuru ati: “Hashize igihe, abantu batazwi bigabiza imirima bakiba nijoro. Vuba aha, bamwe mu bafite ibiti by’imyembe bahisemo gushaka bucece abarinzi. Ejo (kuwa Gatanu ushize), itsinda ry’abantu benshi bahise bahagera batangira gusarura imyembe vuba vuba. Bamaze kuzuza imifuka 10, bahura n’abarinzi barabatatanya, babiri barakomereka”

Nyuma yo kumenya imyirondoro yabo, ngo hamenyekanye ko abo basore bakomeretse basanzwe ari Imbonerakure (urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD) zo muri Rugombo zahise zijyanwa ku ivuriro ryo muri iki gice ngo zivurwe.

Abafite imirima y’imyembe bakaba basabye igipolisi gukora iperereza bakabaza abakomeretse bakavuga abo bakorana kuko ngo hari n’ubundi bujura bagiye bakora muri aka gace.

Igipolisi muri Rugombo cyemeje aya makuru, kivuga ko cyatangiye iperereza, ariko gisaba abaturage kwirinda ibikorwa byo kwihanira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *