Abanyeshuri bo mu mashuli y’incuke kugeza mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza kuri uyu wa mbere, itariki 18 Mutarama 2021 baratangira kwiga, ikintu gishimishije ababyeyi b’abo bana gusa banafite n’impungenge.
Impungenge bafite nuko abo bana bagiye kwiga mu gihe umubare w’abandura n’abapfa bazize icyorezo cya Covid-19 ukomeje kwiyongera nk’uko iyi nkuru dukesha RBA ikomeza ivuga.
Kuba hari abavuga ko abana batazahazwa n’iki cyorezo ndetse ngo bafite ubudahangarwa buri hejuru, Dr. Menelas Nkeshimana umwe mu baganga bakurikiranira hafi abarwayi ba COVID-19 yemeza ko ibi bidafite ishingiro ko kugeza ubu hari abana bamaze kuyirwara.
Ati: Twarabibonye hari abana bamaze kuyirwara ndetse no mu nkundura ya mbere,..na n’ubu mu nkundura ya kabiri turabafite, bivuze ko ababyeyi bakwiye kwitwararika, abarezi nabo bakitwararika….bagomba gufasha leta kugirango iby’amashuri bigende neza abana bige..”
Yongeyeho ko imyumvire y’abana kuri covid-19 izakomeza kuba hasi bakaba basabwa kubaba hafi bakamenya ibyo barimo byose.
Impuguke mu bumenyamuntu, Bukuru Germaine yemeza ko abana bari kuri iki kigero bazi kubahiriza amabwiriza igihe hari ababari hafi babakurikirana.
Umuvugizi wa Police CP John Bosco Kabera avuga ko inzego zose ziteguye gukurikirana uburyo abana b’abanyeshuri bari kuri iki kigero bazarindwa iki cyorezo cyane cyane abarezi babo.
Hari hagiye gushira umwaka abana bo mu mashuri y’incuke n’abo mu cyiciro cya mbere cy’abanza batiga kubera icyorezo cya Covid-19.
Abo bana bagiye gusubira kwiga nyuma y’aho icyiciro cya mbere cya bakuru babo cyatangiye kwiga ku ya 2 Ugushyingo 2020 na ho icya kabiri kikaba cyaratangiye ku ya 23 Ugushyingo 2020.



2 Responses
Impungenge mu gihe bucya amashuri y’incuke n’atatu abanza yongera gufungura
impungenge zababyeyi zifite ishingiro,kuko n’ubwo hari abagomba kubaba bugufi ariko mukuvugisha ukuri ntibyoroshye kuko ibigaragara mu ishyirwa mubikorwa ni ibindi.
Impungenge mu gihe bucya amashuri y’incuke n’atatu abanza yongera gufungura
impungenge zababyeyi zifite ishingiro,kuko n’ubwo hari abagomba kubaba bugufi ariko mukuvugisha ukuri ntibyoroshye kuko ibigaragara mu ishyirwa mubikorwa ni ibindi.