Abakoresha urubuga rwa Facebook rwa nyakwigendera Padiri Ubald Rugirangoga, bavuga ko ingamba zo kurwanya icyorezo cya Covid-19 ziri gutinza gahunda yo kuzana umurambo we mu Rwanda kugira ngo ushyingurwe.
Bati: “Icyorezo cya Covid-19 gikomeje gutuma habaho ubukererwe n’impinduka za hato na hato. Gahunda zose nizimara kunozwa zizatangazwa binyujijwe ku Buyobozi bwa Diyosezi ya Cyangugu, izatanga amatangazo. Ni bo bashinzwe ibijyanye no guherekeza bwa nyuma Padiri Ubald igihe umubiri we uzaba wagejejwe mu Rwanda.”
Bati: “Nimwihangane kandi mwumve ko turi kugeregeza gukora ibishoboka kugira ngo tuzamugeze neza mu Rwanda, ku bantu be, umuryango, inshuti na Kiliziya. Nimusenge bizagende neza, cyane mu gihe amabwiriza akomeje gukazwa, agatuma ibintu bikomera kurushaho. Padiri Ubald udusabire.”
Padiri Ubald yitabiye Imana mu bitaro bya Kaminuza ya Utah tariki ya Mutarama 2021, aho yavurirwaga indwara zatewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 cyari cyaramufashe mu Kwakira 2020.
Tariki ya 27 Mutarama 2021 mu mujyi wa Salt Lake uri muri Utah hateganyijwe igitambo cya misa cyo gusezera kuri Padiri Ubald, nyuma y’aho hakazakurikiraho igikorwa cyo kuzana umurambo we mu Rwanda, aho biteganyijwe ko azashyingurwa ku Gasozi k’Ibanga ry’Amahoro mu Karere ka Rusizi.


