CHAN: Rwabuze gica hagati y’Amavubi y’u Rwanda n’Imisambi ya Uganda

Umukino w’irushanwa rya CHAN 2020 riri kubera muri Caméroun wahuzaga Amavubi y’u Rwanda n’Imisambi ya Uganda, urangiye amakipe yombi aguye muswi 0-0. Aya makipe yombi yari yahuriye mu mukino wo mu tsinda C wari wavuzwe cyane mu itangazamakuru mbere yo kuba. Uganda yarushije u Rwanda ibijyanye no guhererekanya umupira, gusa abasore n’umutoza Mashami Vincent na […]
Abanduye Covid-19 biyongereyeho 227, hakira 49, abapfuye ni 4

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa 18 Mutarama 2021 abanduye icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda biyongereyeho 227, abandi 49 bakize, mu gihe 4 ari bo bapfuye. Abanduye barimo 139 babonetse muri Kigali, 20 muri Kirehe, 11 muri Huye, 9 muri Gatsibo, 8 muri Gicumbi, 7 muri Rulindo, 7 muri Musanze, 5 muri Gisagara, 5 […]
Kigali: Leta yiteguye kugaburira abagirwaho ingaruka za Guma mu Rugo
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase kuri uyu wa 18 Mutarama 2021 yatangaje ko Leta izagaburira abazagirwaho ingaruka na Guma mu Rugo mu gihe cy’ibyumweru. Ni nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 18, yafatiye umujyi wa Kigali ibyemezo birimo Guma mu Rugo izamara iminsi 15. Minisitiri Shyaka mu kiganiro n’Ikigo cy’Itangazamakuru cy’Igihugu (RBA) […]
Umujyi wa Kigali washyizwe muri Guma mu Rugo

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 18 Mutarama 2021 yashyize ingamba zikakaye zo kurwanya icyorezo cya Covid-19, zirimo gahunda ya Guma mu Rugo. Ingendo zitari ngombwa zirimo gusurana muri uyu mujyi ntizemewe keretse ku mpamvu z’ingenzi zirimo serivisi z’ingenzi zirimo iz’ubuvuzi, guhaha, iza banki n’abazitanga. Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara ndetse n’uturere zirabujijwe. […]
Perezida Kagame ari mu nama n’Abaminisitiri bifashishije ikoranabuhanga (Amafoto)

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, muri aya masaha ayoboye Inama y’Abaminisitiri ishobora gufatirwamo izindi ngamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Bitandukanye n’inama zari zisanzwe, inama yo kuri uyu wa Mbere iri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga nk’uko ibiro by’Umukuru w’igihugu byabitangaje. Ubutumwa buri kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu buvuga ko: “Perezida Kagame kuri ubu ayoboye Inama y’Abaminisitiri […]
Huye: Abarimu bafashijwe kujya mu turere bahawemo akazi, barishyuzwa agera ku 25,000 rwf

Nyuma y’aho ubuyobozi bw’akarere ka Huye bufashije abarimu bashya baherutse guhabwa imyanya y’akazi mu turere dutandukanye, kubona imodoka zibagezayo, ubu barishyuzwa amafaranga y’u Rwanda (rwf) agera ku 25,400 y’ingendo. Ubwo yari amaze gufasha aba barimu kubona izi modoka, Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinze imibereho y’abaturage, Kankesha Anonciata yagize ati: “Gahunda ihari ni iyo korohereza […]
‘Major’ mu ngabo za Uganda yishwe n’abitwaje intwaro
Major Noel Mwesigye wari umusirikare mu ngabo za Uganda, yarashwe n’abitwaje intwaro bari kuri moto ubwo yari ageze ku muryango w’urugo rwe kuri uyu wa 17 Mutarama 2021. Nk’uko Daily Monitor yabitangaje, abaturanyi ba Maj. Mwesigye bavuga ko yishwe mu masaa tatu y’ijoro. Abamwishe ngo baba bari bamuteze, ubwo yafunguraga urugo rw’inzu ye, baramurasa, basiga […]
Impuguke ivuga ko abagore bubatse bakwiriye gutinya bagenzi babo bavugana n’abagabo babo kurusha abaryamana nabo

Impuguke mu by’imibanire y’abashakanye akaba n’ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga, Blessing Okoro wo muri Nigeria avuga ko abagore bubatse bakwiriye gutinya abagore bagenzi babo bavugisha abagabo babo kurusha abaryamana nabo kuko ngo aba ntacyo batwaye kinini. Okoro avuga ko abagore bavugana n’abagabo b’abandi, bababaza buri kimwe ari bo bonyine bashobora kubatwara, bakibagirwa abagore bashatse kurusha abaryamana […]
Umunyarwenya Eric Omondi yanzwe n’umukobwa umushinja guseka mu gihe cy’akabariro
Umunyarwenya wo muri Kenya, Eric Omondi yabenzwe n’Umutaliyanikazi w’ikizungerezi witwa, Chantal Juliet Grazioli umunenga guseka ubusa mu gihe cy’akabariro. Aganira na Nairobinwes, Chantal yavuze ko abakundana batabura ibyo bapfa gusa ngo kuri we hari ibyo yananiwe kwihanganira ari nabyo byatumye atandukana n’uyu munyarwenya burundu. Ati ” Eric ibintu byose abifata nk’urwenya niyo twabaga turi mu […]
Imyenda y’Amavubi yibwe iri gukorwaho iperereza
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko twatangiye iperereza ku iyibwa ry’imyenda y’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi Stars yibwe n’abataramenyekana. Ikigo cy’igihugu cy’itangazamkuru BWIZA ikesha aya makuru kivuga ko iyi myenda koko yibwe ariko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda rikaba ryari ryaratanze ikirego kuwa 23 Ukuboza 2020. Ntihatangajwe ingano y’imyenda yibwe, ni ugutegereza ibizava muri iri […]
Darfur: Abarenga 80 bapfiriye mu mirwano
Abantu barenga 83 bo mu Ntara ya Darfur muri Sudani bapfiriye mu mirwano y’iminsi ibiri hagati y’ubwoko bwa Massalit butari abarabu na Nomad bw’abarabu, abarenga 160 barakomereka. Nk’uko Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yabitangaje, iyi mirwano yabereye mu Karere ka El Geneina gafatwa nk’umurwa mukuru wa leta ya Darfur y’Iburengerazuba. Inama y’Abaganga muri Sudani, CCSD (Central […]
Uganda: Kera kabaye Interineti yongeye gukora nyuma y’iminsi bari mu icuraburindi
Abanya-Uganda kuri uyu wa Mbere bongeye gukoresha itumanaho rya Interineti (Internet), nyuma y’iminsi ine ryarahagaritswe kubera amatora y’Umukuru w’igihugu n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko. Interineti muri Uganda yakuweho mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 13 Mutarama, habura amasaha make ngo abaturage babyukire mu matora. Kuva ku munsi w’amatora kugeza mu gitondo cyo kuri uyu […]
Muhangayikishwe n’ibibazo biri iwanyu_u Burusiya bubwira ibihugu birimo Amerika
Ibihugu bitandukanye byo mu Burengerazuba bw’Isi birimo na Leta zunze ubumwe za Amerika, byokeje igitutu leta y’u Burusiya buyisaba kurekura byihuse Alexei Navalny usanzwe atavuga rumwe na Perezida Vladimir Putin. Navalny yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere akigera ku kibuga cy’indege cya Sheremetyevo i Moscow, nyuma yo kuhagera avuye i Berlin mu Budage aho […]
Rwamagana: Umugore arashinja umugabo we kumutegeka kurerera inshoreke
Umugore witwa Nyirakamana Joselyne utuye mu mudugudu wa Ruseke, akagari ka Bushenyi mu murenge wa Mwulire arashinja umugabo kumutegeka kurera abana akomeje kubyara n’inshoreke amuziza kutabyara abana b’abahungu. Nyirakamana avuga agorwa no kurera abana be ndetse n’abo yabyaye ku bandi bagore ndetse ko umugabo n’inshoreke ze bishimisha mu mitungo avunikira wenyine. Uyu mugore avuga ko […]
Mukarange: Yishe umwana umugore we yabyaye ubwo yari afunzwe
Umugabo w’imyaka 41 wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange yaraye yishe ateye icyuma umwana w’imyaka ibiri umugore we yabyaranye n’undi mugabo. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru ahagana saa Mbili z’ijoro mu Mudugudu w’Irebero mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude yabwiye […]
Sugira Ernest ntakina umukino wa Uganda, dore 11 bashobora kuwiyambazwaho
Rutahizamu wa Rayon Sports, Sugira Ernest, ntari mu bakinnyi ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ iza kwifashisha kuri uyu wa Mbere ikina n’imisambi ya Uganda, mu mukino wa mbere wa CHAN 2020 iri kubera muri Caméroun. Sugira Ernest afite amakarita abiri y’umuhondo arimo iyo yeretswe ubwo yatsindaga Ethiopia igitego cyahesheje Amavubi itike agakuramo umupira, atamwemerera gukina uriya mukino […]
Polisi irihanangiriza abakora ibyaha, bakanga kuyikingurira

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Boco Kabera yihanangirije abakora ibyaha, bakanga gukingurira abakozi b’uru rwego (abapolisi), bajya kubata muri yombi. Ni nyuma y’aho mu ijoro rya tariki ya 16 Mutarama 2021, abapolisi bakorera mu murenge wa Remera w’Akarere ka Gasabo muri Kigali, bamenyeye ko hari abantu bari mu birori mu rugo rw’uwitwa Ndayiragije […]
Hari igihugu kimwe cyo mu karere cyohereje abo kudobya amatora, nzi abo bahaye amafaranga n’uwayatanze-Museveni
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni avuga ko hari igihugu cyo mu karere Uganda iherereyemo cyagerageje kohereza abantu ngo badobye amatora ndetse ngo cyoherereje amafaranga abantu azi. Mu ijambo yagejeje ku baturage kuwa Gatandatu nyuma yo gutsindira manda ya Gatandatu aho yari mu rugo rwe rwo mu cyaro ruri Rwakitura, yavuze ko ari gukurikirana iby’iki […]
Norvège: Abantu 29 barapfuye nyuma yo guterwa urukingo rwa Covid-19
Kugeza tariki ya 16 Mutarama 2021, abantu 29 bo muri Norvège bari bamaze gupfa, nyuma y’iminsi mike batewe inkingo za Pfizer z’icyorezo cya Covid-19. Nk’uko Sigurd Hortemo ukorera mu kigo cy’igihugu cya Norvège gishinzwe ubuvuzi, Norwegian Medicines Agency, yabitangarije New York Post tariki ya 15 Mutarama 2021, aba barimo 13 bamaze gusuzumwa bigaragara ko bishwe […]
Twitter: Pasiteri uvuga ko abasore n’inkumi batubatse ari za Mayibobo yakamejeje
Abatari bake kuri Twitter bagaragaje kutanyurwa n’imvugo y’umugabo w’umupasiteri utamenyekanye amazina ugaragara mu mashusho avuga ko abasore n’abakobwa batarashinga ingo ari za mayibobo. Uyu mupasiteri wo mu idini Blessing Miracle Churuch mu mashusho yakwirakwijwe kuri Twitter (https://twitter.com/erick_shaba/status/1350451951079710724) ati ” Buriya iyo umuntu ari wenyine, akiri umusore ni mayibobo. Umusore ni mayibobo, umukobwa mayibobo. Mayibobo, mayibobo. […]
Messi ashobora gufatirwa ibihano bikomeye nyuma yo gukubita umukinnyi wa Athletic Bilbao
Lionel Messi ashobora guhagarikwa imikino ine adakina, nyuma yo gukubita urushyi umukinnyi wa Athletic Club akerekwa ikarita itukura ya mbere mu mateka nk’umukinnyi wa FC Barcelona. Messi na bagenzi be bari bahuye na Athletic Bilbao, mu mukino wa nyuma wa Super Coupe ya Espagne warangiye batsinzwe ibitego 3-2, batwarwa igikombe. Ibitego bibiri bya Antoine Griezmann […]
Iby’umukobwa wafashwe akekwaho ubutasi n’ubugambanyi ku Rwanda byahereye he?
Kuwa 28 Ugushyingo 2019, BWIZA yabagejejeho inkuru ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) kuwa Gatatu tariki ya 27 Ugushyingo 2019 rwafashe uwitwa Jackie Umuhoza, rukamufunga, akekwaho ibyaha by’ubutasi n’ubugambanyi, gusa nta yandi makuru ye yongeye kumvikana muri rubanda nko kuba yaba yaburanishijwe. Uru rwego rubinyujije ku rukuta rwa Twitter rwarwo rwavuze ko “ Jackie […]
Burundi: Côme Niyongabo wahigwaga bukware n’inzego z’umutekano, yishwe
Côme Niyongabo wabaye umusirikare w’u Burundi, yishwe arashwe tariki ya 16 Mutarama 2021, nyuma y’iminsi n’inzego zishinzwe umutekano, aho bikekwa ko yaba yashakaga guhungabanya umutekano w’igihugu. Amakuru dukesha umuryango SOS avuga ko uyu mudemobe yiciwe mu giturage cya Gishiha muri Komini ya Burambi, mu Ntara ya Rumonge. Hari amakuru avuga ko bitewe n’ibi bikorwa yakekwagaho […]
Urupfu rw’umusirikare wa RDF muri Centrafrica n’intsinzi ya Museveni mu nkuru zaranze icyumweru gishize
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 11 Mutarama cyaranzwe n’amakuru y’ubuzima cyane cyane ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19 n’imfu ziyongereye mu Rwanda, ay’ubutabera, ubukundu, politiki n’umutekano nk’uko bigaragara mu nkuru ziri munsi. Ku bijyanye n’icyorezo cya Covid-19, kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 17 Mutarama 2021, handuye abantu 1402, hapfa 22, mu gihe abakize ari 389. […]
Covid-19 iri gutinza gahunda yo kuzana umurambo wa Padiri Ubald mu Rwanda
Abakoresha urubuga rwa Facebook rwa nyakwigendera Padiri Ubald Rugirangoga, bavuga ko ingamba zo kurwanya icyorezo cya Covid-19 ziri gutinza gahunda yo kuzana umurambo we mu Rwanda kugira ngo ushyingurwe. Bati: “Icyorezo cya Covid-19 gikomeje gutuma habaho ubukererwe n’impinduka za hato na hato. Gahunda zose nizimara kunozwa zizatangazwa binyujijwe ku Buyobozi bwa Diyosezi ya Cyangugu, izatanga […]
FERWAFA yasobanuye intandaro y’amakosa ku myenda y’abakinnyi b’Amavubi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasobanuye intandaro y’amakosa yabaye ku myenda y’abakinnyi y’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru yaserukiye igihugu mu irushanwa rya CHAN riri kubera muri Cameroon. Ni nyuma y’aho umwenda umuzamu Kwizera Olivier azakinishisha bigaragaye ko wanditseho izina rye ‘Kwizera’, harabanje gusibwa izina ry’igihugu, Rwanda. Izina ry’igihugu n’iry’umukinnyi yombi aragaragara FERWAFA isobanura ko ubwo […]