Burundi: Côme Niyongabo wahigwaga bukware n’inzego z’umutekano, yishwe

Sangiza iyi nkuru

Côme Niyongabo wabaye umusirikare w’u Burundi, yishwe arashwe tariki ya 16 Mutarama 2021, nyuma y’iminsi n’inzego zishinzwe umutekano, aho bikekwa ko yaba yashakaga guhungabanya umutekano w’igihugu.

Amakuru dukesha umuryango SOS avuga ko uyu mudemobe yiciwe mu giturage cya Gishiha muri Komini ya Burambi, mu Ntara ya Rumonge.

Hari amakuru avuga ko bitewe n’ibi bikorwa yakekwagaho byo gushaka kurema umutwe witwaje intwaro, Polisi y’Igihugu yari yarasezeranyije uzaranga aho Niyongabo yihishe, kuzahembwa miliyoni 3.5 z’amafaranga y’u Burundi.

Abaganiriye na SOS, bati: “Polisi yasezeranyije uzaranga Come Niyongabo amafaranga y’u Burundi 3,500,000.”

Kuri uyu wa 16 Mutarama, muri operasiyo abapolisi bafatanyije n’abasirikare bari bamaze gutahura ubwihisho aherereyemo, bamugabyeho igitero, ashaka gucika ariko ntibyamukundira.

Yapfiriye aho ngaho bitewe n’ibikomere yatewe n’amasasu yarashwe, abandi bantu babiri bari kumwe na we, batawe muri yombi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *