Nyuma y’aho ubuyobozi bw’akarere ka Huye bufashije abarimu bashya baherutse guhabwa imyanya y’akazi mu turere dutandukanye, kubona imodoka zibagezayo, ubu barishyuzwa amafaranga y’u Rwanda (rwf) agera ku 25,400 y’ingendo.
Ubwo yari amaze gufasha aba barimu kubona izi modoka, Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinze imibereho y’abaturage, Kankesha Anonciata yagize ati: “Gahunda ihari ni iyo korohereza umwarimu utarahawe umwanya mu karere ngo abashe kugera mu karere akoreramo kugira ngo tubashe kuvuga ngo ese ba barimu bageze aho bagomba gukorera?”
Ati: “Twabashije kuvugana na agence zifite amamodoka atwara abantu, tubasha kumvikana nabo ariko icyo twakoze twe ni ukubashakira imodoka, ubundi bo bakiyishyurira. Ni ukugira ngo tubashe kumenya ngo byibura abantu bari mu karere ka Huye bagomba kuhasohokamo bakajya gukorera ahandi bahageze kandi bahageze neza.”
Visi Meya Kankesha yavuze ko icyo bashoboye ari ugushakira aba barimu imodoka
Mu gitondo cy’uyu wa 18 Mutarama, Akarere ka Huye kari kamaze kohereza imodoka za ‘coaster’ eshanu, buri imwe itwaye abarimu 15, bose hamwe bakaba 75. Abandi 8 bitegeye ku giti cyabo.
Muri aba bagenzi, harimo abajyaga mu Karere ka Rubavu bishyujwe 25,400 rwf y’urugendo, abajyaga mu Karere ka Kamonyi bishyujwe 11,000 rwf, abajya muri Rwamagana bishyujwe 25,000 rwf,…
Minani Daniel woherejwe kwigisha ku ishuri riherereye mu Karere ka Nyagatare, yavuze ko yaciwe 25,000 rwf y’urugendo, kandi mu bihe bisanzwe atega 7,000 rwf avuye mu Karere ka Nyamagabe. Ati: “Mu by’ukuri naje aha ngaha nzi ko ticket wenda iza kuba isanzwe, cyangwa bakongeraho ariko ntibongereho amafaranga menshi…Mu by’ukuri kugera Nyagatare baduciye ibihumbi bigera kuri 20 na…”
Ntiruhungwa Juma woherejwe kwigisha mu Karere ka Rwamagana, we yari yiteguye kwishyura agendeye ku buryo ibiciro bihagaze. Ati: “Njyewe naje nzi ko mva hano nkagera i Rwamagana, nzi ko amafaranga atari hasi y’15,000rwf, byo nari nabyiteze rwose.” Amakuru ahari ni uko abajyaga muri Rwamagana na bo bishyuzwaga amafaranga agera mu 20,000 rwf.
Bitewe n’ibi biciro biri hejuru, hari abarimu bafashe icyemezo cyo gusubira iwabo mu ngo bitewe n’ubushobozi buke bafite, bategereje ko bafashwa bakoroherezwa, Visi Meya Kankesha akaba avuga ko ubuyobozi n’inzego zirimo urw’igihugu ngenzuramikorere (RURA) rufite mu nshingano iby’ingendo, barimo gufatanya gushaka uburyo iki kibazo kigomba gukemuka.
Hari abafashe icyemezo cyo gusubira iwabo mu rugo
Tariki ya 10 Mutarama 2021 ni bwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) cyashyize hanze urutonde rw’abarimu bashya bashyizwe mu myanya yo kwigisha, mu byiciro by’amashuri abanza n’ayisubumbuye, ku nshuro ya gatatu (phase III). Byateganywaga ko bose bagomba kuba bageze mu kazi kuri uyu wa Mbere, tariki ya 18 Mutarama 2021 ariko ibi bibazo by’ingendo bikomeje kuba inzitizi ku boherejwe mu turere twa kure.
Amafoto: Biregeya Justin

8 Responses
Huye: Abarimu bafashijwe kujya mu turere bahawemo akazi, barishyuzwa agera ku 25,000 rwf
Ariko dufite abayobozi basa nkabadakorera abanyarwanda!ubukoko muracuranwa niki? Mwatuje mugakorera abaturage! Uziko no kugera kampata uvuye kigali bitarwara 25.000! Nyamara murakabya!iki kibazo Mineduc + Minalic bakwiye kukugira icyabo! Aba balimu muzi ubushobozi bwabo! Ubukoko murabasonga kubera iki? Ese mwe ntimukorere urwanda? Aba balimu se ntibaje gukorera u rwanda?

Birababaje ko aho Leta idashoboye kugeza abakozi ku kazi kabo cyane nk,abarimu nahembwa urusenda.

Iyo babafasha bakabagezayo bitabagoye koko!!!!za Vigo birirwa bazungurukamo ntaho bagiye,batwika imisoro yacu,nyamara muturere nimirenge hagenzurwe,kuko ntibagera no kubaturage,birirwa bitemberera umujyi gusaaaaaa

iyi Nkukuru irambabaje, Koko 25,000 ubuse leta nta modoka za leta ifite zinywa essence yishyurwa na leta, ibaze umwarimu amafaranga ahembwa, umurimo bakora utoroshye, ese mwibuka ko umwarimu ari we watumye muba abo muribo, izo modoka we zanyweye benzene itwara indege, mwafashije abarimu ko ibi ari byo bituma ubureze ntareme bugira.