‘Major’ mu ngabo za Uganda yishwe n’abitwaje intwaro

Sangiza iyi nkuru

Major Noel Mwesigye wari umusirikare mu ngabo za Uganda, yarashwe n’abitwaje intwaro bari kuri moto ubwo yari ageze ku muryango w’urugo rwe kuri uyu wa 17 Mutarama 2021.

Nk’uko Daily Monitor yabitangaje, abaturanyi ba Maj. Mwesigye bavuga ko yishwe mu masaa tatu y’ijoro. Abamwishe ngo baba bari bamuteze, ubwo yafunguraga urugo rw’inzu ye, baramurasa, basiga bamwambuye imbunda ntoya ya pisitoli (pistol) yari afite.

Umwe witwa Fred Semwanga ati: “Twumvise amasasu mu cyerekezo cy’urugo rwa Afande Joel Mwesigye. Ntabwo twashoboye kugera aho byabereye kubera ko bwari bwije, tutanazi impamvu y’ayo masasu.”

Ubuhamya bwatanzwe n’umucuruzi witwa Rajab Sseruuma, bugaragaza ko byashoboka ko aba bagizi ba nabi bari abajura kuko ngo mbere y’uko bajya kurasa Maj. Mwesigye, na we babanje kumutera, bamutunga imbunda bamutegeka kubaha amafaranga yose afite. Basize bamwambuye amashilingi ya Uganda 450,000.

Iby’urupfu rwa Maj. Mwesigye byemejwe kandi n’Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Brig. Gen. Flavia Byekwaso, yongeraho ko hari gukorwa iperereza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *