Messi ashobora gufatirwa ibihano bikomeye nyuma yo gukubita umukinnyi wa Athletic Bilbao

Sangiza iyi nkuru

Lionel Messi ashobora guhagarikwa imikino ine adakina, nyuma yo gukubita urushyi umukinnyi wa Athletic Club akerekwa ikarita itukura ya mbere mu mateka nk’umukinnyi wa FC Barcelona.

Messi na bagenzi be bari bahuye na Athletic Bilbao, mu mukino wa nyuma wa Super Coupe ya Espagne warangiye batsinzwe ibitego 3-2, batwarwa igikombe.

Ibitego bibiri bya Antoine Griezmann byasaga n’ibishobora guhesha FC Barcelona igikombe cya mbere iri mu biganza by’umutoza Ronald Koeman, gusa Asier Villalibre wari winjiye mu kibuga asimbura yishyurira Bilbao ku munota wa 90 mbere y’uko Inaki William atsinda igitego cy’intsinzi ku munota wa 94.

Super Coupe Bilbao yaraye itwaye ni cyo gikombe cya mbere yari itwaye mu myaka itanu ishize, nyuma yo gutwara Super Coupe yo muri 2015 nanone itsinze FC Barcelona.

Messi yeretswe ikarita itukura ku munota wa 120 hiyambajwe VAR, nyuma yo gukoreshwa n’uburakari agakubita urushyi Asier Villalibre.

Muri iki cyumweru ni bwo Komisiyo ishinzwe imyitwarire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwami bwa Espagne izaterana, ikagena uburebure bw’igihano igomba guha Messi.

Mu busanzwe itegeko riteganya imikino ibiri, gusa iyi mikino ishobora kwiyongera bitewe n’uburemere bw’ikosa ry’umukinnyi.

Itegeko kandi riteganya ko mu gihe umukinnyi yeretswe ikarita itukura ari muri Super Coupe, asiba imikino irimo iya shampiyona n’iya Copa del Rey.

Ibi bisobanuye ko Messi atazagaragara mu mukino wa Copa del Rey FC Barcelona izakinamo ku wa Kane na Cornella yo mu kiciro cya gatatu, ndetse n’umukino wa shampiyona izakinamo na Elche ku Cyumweru.

Mu gihe ibihano byaba byongeweho indi mikino ibiri, Messi yanasiba umukino wo kwishyura wa Cornella ndetse n’umukino wa shampiyona FC Barcelona izakiramo Athletic Bilbao i Camp Nou.

Ikarita itukura Messi yaraye yeretswe yari iya mbere ahawe nk’umukinnyi wa FC Barcelona nkuru nyuma y’imikino 753 yari amaze kuyikinira, iba iya kane mu mateka ye.

Bwa mbere yerekwa ikarita itukura yakiniraga ikipe ya kabiri ya FC Barcelona muri 2005, n’izindi ebyiri yeretswe ari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Argentine zirimo iyo mu mukino we wa mbere yakiniye muri 2005.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *