Iby’umukobwa wafashwe akekwaho ubutasi n’ubugambanyi ku Rwanda byahereye he?

Sangiza iyi nkuru

Kuwa 28 Ugushyingo 2019, BWIZA yabagejejeho inkuru ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) kuwa Gatatu tariki ya 27 Ugushyingo 2019 rwafashe uwitwa Jackie Umuhoza, rukamufunga, akekwaho ibyaha by’ubutasi n’ubugambanyi, gusa nta yandi makuru ye yongeye kumvikana muri rubanda nko kuba yaba yaburanishijwe.

Uru rwego rubinyujije ku rukuta rwa Twitter rwarwo rwavuze ko “ Jackie Umuhoza yafashwe kuwa Gatatu tariki 27, arakekwaho ubugambanyi n’ubutasi. Kuri ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera [mu Mujyi wa Kigali] kugira ngo hakorwe iperereza ryisumbuye.”

RIB ntiyatangaje byinshi kuri iki kibazo. Ntibyamenyekanye uko uyu mukobwa byagaragara ko akiri muto yagambaniraga igihugu ndetse n’aho yatangaga amakuru y’ubutasi.

BBC yo yavuze ko uyu mukobwa ari umwana w’umuvugabutumwa w’Umunyarwanda, Deo Nyirigira bivugwa ko aba mu mujyi wa Mbarara muri Uganda aho afite urusengero.

Amakuru BWIZA ifite ni uko uru rusengero rwitwa AGAPE ruri mu Mujyi wa Mbarara, rwatunzwe agatoki n’Umunyarwanda, Emmanuel Cyemayire, wari ufite iduka ryitwa Sanyu Electronics muri uyu mujyi nyuma agafatwa n’inzego z’umutekano za Uganda, zikamukorera iyicarubozo nyuma zikamujugunya ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.

Cyemayire yageze mu Rwanda aririmba urwo yabonye, atunga agatoki pasiteri Deo Nyirigira kuba inyuma y’itotezwa yakorewe.

Umuhoza n’abavandimwe be baba mu Rwanda, umwe mu bo mu muryango wabo utifuje gutangazwa yabwiye BBC ko aba bavandimwe hashize igihe kinini bambuwe ibyangombwa byabo byose n’inzego z’umutekano. Ni amakuru ataravuzweho n’urundi rwego rwise bireba.

Uwari umuvugizi wa RIB hari icyo yigeze gutangariza BWIZA

Uwari umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yigeze gutangariza BWIZA ko uyu mukobwa yari agikorwaho ipererereza. Abajijwe impamvu dosiye ye idahabwa ubushinjacyaha hisunzwe iminsi yagenwe n’amategeko, yavuze ko hari igihe bitinda bitewe n’uko cyaha giteye. Ati ” Hari naho bimara iminsi 90.” Yavuze ko uyu afunzwe byemewe n’amategeko. Kugeza ubu Jackie Umuhoza ntaraburanishwa ku byaha akekwaho ndetse biragoye kumva no mu ruhame hari ugaruka kuri iyi ngingo.

Amategeko ahana mu Rwanda avuga ko ibyaha bifatwa nk’ubugambanyi cyangwa ubutasi birimo; kumena ibanga rya leta, gushakisha ibanga rya leta ugambiriye kurimena, gukora ibyo ugamije gushyira imbere inyungu z’ikindi gihugu n’ibindi.

Iki cyaha gihanishwa igifungo kitarenga imyaka 15 iyo igihugu kiri mu mahoro, cyangwa imyaka itarenga 25 mu gihe cy’intambara nk’uko ingingo ya 192 y’iri tegeko ibivuga. Si kenshi mu Rwanda abantu b’igitsinagore bafungwa bakekwaho ibyaha by’ubutasi.

Wasoma:
https://bwiza.com/?Amnesty-yongeye-gusaba-ko-Jackie-Umuhoza-ukekwaho-ubugambanyi-n-ubutasi

Ahabanza

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *