Umugore witwa Nyirakamana Joselyne utuye mu mudugudu wa Ruseke, akagari ka Bushenyi mu murenge wa Mwulire arashinja umugabo kumutegeka kurera abana akomeje kubyara n’inshoreke amuziza kutabyara abana b’abahungu.
Nyirakamana avuga agorwa no kurera abana be ndetse n’abo yabyaye ku bandi bagore ndetse ko umugabo n’inshoreke ze bishimisha mu mitungo avunikira wenyine.
Uyu mugore avuga ko umugabo amaze kubyara abana bane ku bagore batandukanye kandi akamutegeka kubabarera azira ko yabyaye abakobwa gusa.
Yagize ati: “Umutungo w’urugo awusesagurira mu bandi bagore, njyewe singire ikintu mfata. Ikintu cyabimuteye byaturutse y’uko njye nabyaye abakobwa gusa arangije arambwira ngo umwana w’umukobwa si umwana ngo ntiyubaka ku nkike ya se, agenda yishora muri ubwo busambanyi ajya kubyara hanze ubu tuvugana mu rugo. Hari abana babiri; umuto afite imyaka itatu nkibaza nzajya ndera abana, ba nyina bari aho ngaho kandi babasha kubarera kandi umugabo akanyemeza ko ngomba kumurera abana kuko njyewe nta muhungu nabyaye,nkibaza se nzakomeza kuzira ko nabyaye abakobwa kugeza ryari.”
Nyirakamana arakomeza avuga ko anatotezwa n’abagore bashaka kumukubita bamuziza umugabo we. Agira ati: “Abo bagore be ugasanga baranzengereza, twahura ugasanga barashaka no kunkubita banziza uwo twashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko, n’utwo mpinze mu rugo aragurisha, amatungo mu rugo aragurisha agashyira abo bagore bo hanze. Ikintu ubuyobozi bwankorera bwamukurikirana kuko amaze kubyara abana bane hanze kandi ibyakadutunze abijyana hanze njye n’abana banjye tukabaho nabi.”
Nzabakurikiza Athanase ahakana kubyara abana benshi ariko akemera ko yamubwiye ko umuhungu yubaka hafi y’iwabo.
Nzabakurikiza Athanase ahakana kubyara abana benshi ariko akemera ko koko yigeze kubwira umugore we ko kubyara abahungu ari byo byiza, kuko ngo umuhungu yubaka hafi y’iwabo.
Agira ati: “Kuba avuga ko namuziza kubyara abakobwa arambeshyera, gusa ibyo ngira ngo twigeze kubivuga abyubakiraho. Nari narabivuze tuganira nti: ‘Umukobwa iyo ashatse ajya kure ariko uw’umuhungu yubaka hafi y’iwabo ariko ntabirenze byo kuvuga ngo nateganya kubyara umuhungu uboshye ari njye wiha urubyaro. Njye ntabwo nteganya kubyara urabona ubuzima buri hanze aha nta masambu nta mikorere ihari ubwo naba nteganya kubyara ngo bigende gute?”
Ni mu gihe umwe mu bagize umuryango wa Nzabakurikiza Athanase avuga bagiriye inama uyu mugabo yo kureka inshoreke akareka gukomeza kubyara abana hanze, mu gihe umugore ari we uvunika abarera wenyine.
Agira ati: “Ibigaragara ni uko umugabo amuha ibimenyetso. Ni abana abyara hanze. Tujyayo ymugore yerekanaga ko hari abana baza atabahahira, umugore akaba ari we wenyine ubavunikira wenyine aho duherukira umwana nyina yari yamwohereje ngo asange se!”
Umuyobozi w’umudugudu wa Ruseke, Havugimana Augustin avuga ko Nyirakamana abangamirwa n’uko umugabo abyara abana akabazanira umugore ngo abarera ndetse ko umutungo wiharirwa na Nzabakurikiza
Agira ati: “Twarabaganirije ariko ntabwo birimo bigenda neza ndimo gushaka kugira ngo nkomeze ndwazarwaze ariko umugore wa Athanase arabangamiwe. Umutungo wose ntawo abona, iyo umuntu agiye mu busambanyi umutungo urangirika. Hari abana umudamu yakiriye ariko ntabwo tuzi umubare w’abana kuko aho agiye arabyara.”
Twashatse kubaza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bushenyi icyo yakora ku bibazo biri muri uyu muryango nk’umuyobozi, avuga ko amakuru yayatangira ku biro.
N’Hmunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwulire, Rwagasana Jean Claude twagerageje kuvugana, ntibyadukundira kuko inshuro ya nyuma yahamagaweho yavuze ko ari mu nama ariko mbere yahamagaweho n’umunyamakuru ntiyitaba ndetse ubutumwa bugufi yandikiwe nabwo ntiyabusubiza.
Amakuru BWIZA ikesha abaturage bo mu Mudugudu wa Ruseke ni uko hari umugore w’umuturanyi we wataye umugabo biturutse ku mubano udasanzwe afitanye na Nzabakurikiza Athanase wamwigaruriye, Nzabakurikiza akavuga ko yamuretse batagisangirira mu kabari nk’uko byabaga mbere .


