image_1610871985.jpg

FERWAFA yasobanuye intandaro y’amakosa ku myenda y’abakinnyi b’Amavubi

Sangiza iyi nkuru

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasobanuye intandaro y’amakosa yabaye ku myenda y’abakinnyi y’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru yaserukiye igihugu mu irushanwa rya CHAN riri kubera muri Cameroon.

Ni nyuma y’aho umwenda umuzamu Kwizera Olivier azakinishisha bigaragaye ko wanditseho izina rye ‘Kwizera’, harabanje gusibwa izina ry’igihugu, Rwanda.

image_1610871985.jpg Izina ry’igihugu n’iry’umukinnyi yombi aragaragara

FERWAFA isobanura ko ubwo hategurwaga iyi CHAN yagombaga kuba kuva tariki ya 4 Mata kugeza ku ya 25 Mata 2020, yo na Minisiteri ya Siporo batumijeho imyenda mishya y’abakinnyi.

Iti: “Bitewe n’uko igihe kitari gihagije ku buryo Sosiyete yambika ikipe y’igihugu yari kuba yamaze gukora umwenda wihariye nk’uko bisanzwe bikorwa, hafashwe umwanzuro wo gutumiza imyenda mishya ariko hagendewe mu myenda yari mu ruganda kandi ihuye n’amabara y’ikipe y’igihugu.”

Yakomeje isobanura ko imyenda Amavubi yaserukanye ari iyaguzwe mu 2020, bitewe n’uko yagombaga kwandikwaho amazina yabo, byasabye ko nta kintu cyandikwaho, ariko biza kugaragara ko mu myenda y’abazamu habayemo ikosa, handikwaho izina ry’igihugu.

FERWAFA iti: “Byaje kugaragara ko habaye ikosa ku myenda y’abanyezamu kuko yanditseho izina ry’igihugu kandi yaragombaga kuza nta kintu cyanditseho kugira ngo hazandikweho amazina y’abakinnyi.”

Ngo hahise hatumizwaho indi ariko ntiyazira igihe bitewe n’icyorezo cya Covid-19, ubwo hafatwa icyemezo cyo gusiba izina ry’igihugu kuri iyi myenda y’abakizamu, handikwaho amazina yabo.

Iri shyirahamwe ririsegura, rikaba risezeranya ko mu minsi iri imbere ibikoresho by’ikipe y’igihugu bizajya biboneka neza kandi ku gihe.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. FERWAFA yasobanuye intandaro y’amakosa ku myenda y’abakinnyi b’Amavubi
    Ariko iby’iyi Chan uwabisesengura Neza yasanga mo ikintu, none se nabonye umwanya wo kugur’imyenda yo Guserukana ihenze, bibagirwa umwenda wa kazi? Ese umuntu Arimba atabaye ko Arimba Atabarutse nabwo atabarukanye Intsinzi, Ibyacu ubanza bitakiri umupira ahubwo n’ikigega ba RUTAMIZABIRI bahinduye akarima, RWANDA ihindutse KWIZERA, Erega n’indirimbo y’igihugu yigeze kubura da!

  2. FERWAFA yasobanuye intandaro y’amakosa ku myenda y’abakinnyi b’Amavubi
    Ariko iby’iyi Chan uwabisesengura Neza yasanga mo ikintu, none se nabonye umwanya wo kugur’imyenda yo Guserukana ihenze, bibagirwa umwenda wa kazi? Ese umuntu Arimba atabaye ko Arimba Atabarutse nabwo atabarukanye Intsinzi, Ibyacu ubanza bitakiri umupira ahubwo n’ikigega ba RUTAMIZABIRI bahinduye akarima, RWANDA ihindutse KWIZERA, Erega n’indirimbo y’igihugu yigeze kubura da!

  3. FERWAFA yasobanuye intandaro y’amakosa ku myenda y’abakinnyi b’Amavubi
    Ibisobanura ntifatika kuko iyi gahunda ya CHAN yari isanzwe izwi ntabwo yatunguranye. Mushake ibindi BISOBANURO, ibi wapi. Erega kuko ikipi y’igihugu ihoraho, ntabwo bagomba kugurirwa ari uko habaye CHAN. Bigomba guteganywa mu ngengo y’imari ya buri mwaka. IBINDI MWE MUZI IMPAMVU YABYO MUTANASHOBORA KUTUBWIRIRA AHA.

  4. FERWAFA yasobanuye intandaro y’amakosa ku myenda y’abakinnyi b’Amavubi
    Ibisobanura ntifatika kuko iyi gahunda ya CHAN yari isanzwe izwi ntabwo yatunguranye. Mushake ibindi BISOBANURO, ibi wapi. Erega kuko ikipi y’igihugu ihoraho, ntabwo bagomba kugurirwa ari uko habaye CHAN. Bigomba guteganywa mu ngengo y’imari ya buri mwaka. IBINDI MWE MUZI IMPAMVU YABYO MUTANASHOBORA KUTUBWIRIRA AHA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *