Kigali: Leta yiteguye kugaburira abagirwaho ingaruka za Guma mu Rugo

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase kuri uyu wa 18 Mutarama 2021 yatangaje ko Leta izagaburira abazagirwaho ingaruka na Guma mu Rugo mu gihe cy’ibyumweru.

Ni nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 18, yafatiye umujyi wa Kigali ibyemezo birimo Guma mu Rugo izamara iminsi 15.

Minisitiri Shyaka mu kiganiro n’Ikigo cy’Itangazamakuru cy’Igihugu (RBA) yabajijwe niba Leta izongera guha ibiribwa abatuye i Kigali baryaga ari uko bakoze, nk’uko yabigenje muri Guma mu Rugo yabanje, yabaye mu gihugu hose.

Yagize ati: “Leta yacu iriteguye, inzego zitandukanye z’igihugu ziriteguye. Tuzi ko iyo habayeho Guma mu Rugo, abantu bafite ubushobozi butandukanye , hari ababa bafite intege nke, hari abafungura ari uko bakoze, hari abandi bikoma mu nkokora mu buryo butandukanye, ugasanga ubuzima bwabo bushobora kuba bwahazaharira cyangwa se bakaba banasonza cyane.

Ati: “Ibyo byose rero birateguye, ndagira ngo mbwire abadukurikiye bo mu mujyi wa Kigali rwose , he kugira ugira ubwoba bw’amafunguro n’icyamutunga muri ibi byumweru bibiri kubera gahunda ya Guma mu Rugo.”

Minisitiri Shyaka yavuze ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Umujyi wa Kigali, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’izindi nzego, bateguye uburyo bizakorwamo, ati: “Biratworoheye” ashingiye ku kuba kugeza ubu hari ibyo igihugu kibitse.

Yaboneyeho gusaba abaturage gutinya icyorezo cya Covid-19 kurusha uko batinya inzara. Ati: “Ikibazo cy’ibiribwa cye kuba ari cyo kiraza ishinga abaturage, ahubwo barazwe ishinga no kuvuga ngo iki kiburagasani turakirandura dute? turacyirinda dute? Turaguma mu rugo dute?”

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Kigali: Leta yiteguye kugaburira abagirwaho ingaruka za Guma mu Rugo
    Ndibuka ubushize ubwo wabaga utari umusiramu cg ngo ube uvuka mubice bituwe nabasiramu benshi ntakintu wahabwaga aho ni nkaza ,Biryogo, Gitega, Rwampara, Rwezamenyo, Rwarutabuye… Mana tabara…

  2. Kigali: Leta yiteguye kugaburira abagirwaho ingaruka za Guma mu Rugo
    Ndibuka ubushize ubwo wabaga utari umusiramu cg ngo ube uvuka mubice bituwe nabasiramu benshi ntakintu wahabwaga aho ni nkaza ,Biryogo, Gitega, Rwampara, Rwezamenyo, Rwarutabuye… Mana tabara…

  3. Kigali: Leta yiteguye kugaburira abagirwaho ingaruka za Guma mu Rugo
    Ndibuka ubushize ubwo wabaga utari umusiramu cg ngo ube uvuka mubice bituwe nabasiramu benshi ntakintu wahabwaga aho ni nkaza ,Biryogo, Gitega, Rwampara, Rwezamenyo, Rwarutabuye… Mana tabara…

  4. Kigali: Leta yiteguye kugaburira abagirwaho ingaruka za Guma mu Rugo
    Ndibuka ubushize ubwo wabaga utari umusiramu cg ngo ube uvuka mubice bituwe nabasiramu benshi ntakintu wahabwaga aho ni nkaza ,Biryogo, Gitega, Rwampara, Rwezamenyo, Rwarutabuye… Mana tabara…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *