Twitter: Pasiteri uvuga ko abasore n’inkumi batubatse ari za Mayibobo yakamejeje

Sangiza iyi nkuru

Abatari bake kuri Twitter bagaragaje kutanyurwa n’imvugo y’umugabo w’umupasiteri utamenyekanye amazina ugaragara mu mashusho avuga ko abasore n’abakobwa batarashinga ingo ari za mayibobo.

Uyu mupasiteri wo mu idini Blessing Miracle Churuch mu mashusho yakwirakwijwe kuri Twitter (https://twitter.com/erick_shaba/status/1350451951079710724) ati ” Buriya iyo umuntu ari wenyine, akiri umusore ni mayibobo. Umusore ni mayibobo, umukobwa mayibobo. Mayibobo, mayibobo. Va mu bumayibobo wa musore we.”

Avuga ko nta tandukaniro hagati ya amayibobo n’umusore n’umukobwa batarashaka kuko ngo bahuje imigirire. Ati ” None se mayibobo utaniye he nayo? Mayibobo iraraho ishaka, irya ibyo ibonye, iraraho ibonye, yambara uko ibonye, nta we uyibaza. Ni mayibobo.”

Abakoresha Twitter bamwe bagize icyo bavuga ko kuri iyi ngingo. Uwitwa MURWA ati ” Yavuze uko atekereza plz. Niba afit abana batarashaka nawe ubwo ni papa wa za…..””

Erick Shaba ati ” Hari uwamwambuye uburenganzira bwo kubivuga se? Kuki uzanyemo ibya freedom of speech? Kunenga ibyo umuntu yavuze si ukumubuza kuvuga, ahubwo nabyo ni uburenganzira bwo kuvuga uwo unenga nawe aba afite!”

Umutoniwase ati ” Hahahahaha burya ngo akabi gasekwa nk’akeza nukuri. Nonese ubusore nukujya babusimbuka? Uretse ko jye ntanemera ko mariage ari étape de croissance.”

Patrick Niyombare ati ” Yanyweye akantu”

Akenshi abavugabutumwaba bakunze kugaragara mu mashusho ku mbuga nkoranyambaga bavuga ibidakunze kwakirwa neza na benshi. Hari n’abandi babishyigikira ku rundi ruhande.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Twitter: Pasiteri uvuga ko abasore n’inkumi batubatse ari za Mayibobo yakamejeje
    uyu mugabo yavuze nabi rwose ubanza ntashuri rya bibiriya yize kwita urubyiruko ngo ni mayibobo

  2. Twitter: Pasiteri uvuga ko abasore n’inkumi batubatse ari za Mayibobo yakamejeje
    uyu mugabo yavuze nabi rwose ubanza ntashuri rya bibiriya yize kwita urubyiruko ngo ni mayibobo

  3. Twitter: Pasiteri uvuga ko abasore n’inkumi batubatse ari za Mayibobo yakamejeje
    Uretse na Bibiliya ntanumuco yize

  4. Twitter: Pasiteri uvuga ko abasore n’inkumi batubatse ari za Mayibobo yakamejeje
    Uretse na Bibiliya ntanumuco yize

  5. Twitter: Pasiteri uvuga ko abasore n’inkumi batubatse ari za Mayibobo yakamejeje
    Uretse na Bibiliya ntanumuco yize wagirango yaragiye ihene kubitutsi nuwambere

  6. Twitter: Pasiteri uvuga ko abasore n’inkumi batubatse ari za Mayibobo yakamejeje
    Uretse na Bibiliya ntanumuco yize wagirango yaragiye ihene kubitutsi nuwambere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *