Abanya-Uganda kuri uyu wa Mbere bongeye gukoresha itumanaho rya Interineti (Internet), nyuma y’iminsi ine ryarahagaritswe kubera amatora y’Umukuru w’igihugu n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Interineti muri Uganda yakuweho mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 13 Mutarama, habura amasaha make ngo abaturage babyukire mu matora.
Kuva ku munsi w’amatora kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere abanya-Uganda bari mu icuraburindi, badashobora kugira ubutumwa batanga uretse abakoresha uburyo bwa VPN.
Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Dr Ruhakana Rugunda, yavuze ko gukuraho itumanaho rya Interineti mu gihe cy’amatora byari bikwiye, mu rwego rwo kwirinda ibibazo n’ibihuha byashoboraga gusakazwa mu gihe cy’amatora.
Ni amatora yegukanwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni watsinze ku majwi 58.6%, atsinze Bobi Wine batavuga rumwe wagize arenga gato 34%.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda basanisha gukuraho Interineti n’umugambi wa leta wo kunyereza amajwi, kugira ngo hatagira umenya ikijya mbere.
Gufunga interineti bikozwe na leta byananenzwe cyane n’ibihugu bimwe na bimwe hamwe n’abaharanira uburenganzira bwa muntu.
Perezida Museveni ku wa Gatandatu ubwo yavezaga ijambo ku banyagihugu nyuma yo gutsinda amatora, yavuze ko amatora yabaye mu bwisanzure no kutabogama, yungamo ko yishimiye ibyayavuyemo.
Gusa mukeba we Robert Kyagulanyi yamaganye ibyayavuyemo avuga ko aziyambaza inkiko.
Uyu Bobi Wine amaze igihe avuga ko Abapolisi bakiri ku rugo rwe ndetse n’abasirikare bakaba bagose ibiro by’Ishyaka rye rya NUP.


