ndayir.jpg

Polisi irihanangiriza abakora ibyaha, bakanga kuyikingurira

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Boco Kabera yihanangirije abakora ibyaha, bakanga gukingurira abakozi b’uru rwego (abapolisi), bajya kubata muri yombi.

Ni nyuma y’aho mu ijoro rya tariki ya 16 Mutarama 2021, abapolisi bakorera mu murenge wa Remera w’Akarere ka Gasabo muri Kigali, bamenyeye ko hari abantu bari mu birori mu rugo rw’uwitwa Ndayiragije Prosper, bajya kubafata, bakangirwa kwinjira mu gipangu.

Nk’uko ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) cyabitangaje, aba baturage bari bagiye kwitabira ibirori ku butumire bwa Ndayiragije. Bagezeyo bategeka umuzamu kutemerera uwo ari we wese kwinjira, ngo n’ubwo baba ari abapolisi.

ndayir.jpg Mu rugo kwa Ndayiragije, ahaberaga ibirori

CP Kabera yihanangirije abantu nkaba babuza abapolisi kwinjira ahakorerwa icyaha, kuko ni icyaha gihanwa n’amategeko. Ati: “Kuba polisi yamenye amakuru, igakurikirana, ukaza kwanga kuyikingurira, ndetse n’abarinzi cyangwa se abashinzwe umutekano w’icyo gipangu ukababwira ngo ntibakingurire polisi, icyo ni icyaha kirahanirwa.”

N’ubwo umuzamu yahawe amabwiriza yo kutemerera uwo ari we wese kwinjira mu gipangu, abapolisi babashije kwinjira, bata muri yombi abantu 13 bose bari muri ibi birori, kuri uyu wa 17 Mutarama bakaba beretswe itangazamakuru.

13.jpg Bose uko ari 13 barafashwe, berekwa itangazamakuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *