Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 18 Mutarama 2021 yashyize ingamba zikakaye zo kurwanya icyorezo cya Covid-19, zirimo gahunda ya Guma mu Rugo.
- Ingendo zitari ngombwa zirimo gusurana muri uyu mujyi ntizemewe keretse ku mpamvu z’ingenzi zirimo serivisi z’ingenzi zirimo iz’ubuvuzi, guhaha, iza banki n’abazitanga.
- Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara ndetse n’uturere zirabujijwe.
- Ibikorwa by’ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange birabujijwe. Moto n’amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi ariko bishobora kwifashishwa mu gutwara imizigo.
- Abakozi bose mu bigo bya leta n’ibyigenga barasabwa gukorera mu rugo, keretse abatanga serivisi z’ingenzi.
- Ibikorwa by’ubucuruzi birafunze keretse abagemura ibicuruzwa by’ingenzi kimwe n’abacuruza ibiribwa, imiti, ibikoresho by’isuku, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze ariko bagakoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
- Resitora (restaurants) na ‘cafes’ zemerewe gutanga serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (take away).
- Amashuri yose harimo na za kaminuza (aya Leta n’ayigenga) arafunze. Aho bishoboka, kwiga hifashijwe ikoranabuhanga bizakomeza kandi bigomba kongererwa imbaraga.
- Insengero zirafunze.
Ingamba zose






