capture-39.png

Rubavu: Inkongi y’umuriro yatwitse icumbi ry’abanyeshuri ba GS Mutura rirakongoka

Sangiza iyi nkuru

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, inkongi y’umuriro yatwitse icumbi ry’abakobwa mu Rwunge rw’amashuri rwa Mutura I mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu.

Amakuru BWIZA ikesha RBA ni uko ibikoresho birimo ibitanda 178, matelas 40, amavalisi, imyambaro byahiye.

Aya makuru avuga ko icyateye inkongi kitaramenyekana. Ni uburyamo bwararagamo abakobwa 227 gusa kugeza ubu ntawe biramenyekana ko yaba yahiriyemo.

Bigaragara ko ariko hari ibikoresho nka matera zakuwemo ariko byinshi nk’amavarisi n’ibindi byahatikiriye.

capture-39.png
Uburyamo bw’abakobwa bwahiye

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *