Congo-Brazza: Hakozwe imyigaragambyo yo gusaba guverinoma kwitandukanya na ICC

Sangiza iyi nkuru

Amashyaka abiri yo muri Congo-Brazzaville yasabye guverinoma y’iki gihugu kuri uyu wa Gatanu ushize kuva mu Rukiko Mpuzamhanga Mpanabyaha (ICC), igitekerezo gishobora gukomeza guhangayikisha uru rukiko rufite icyicaro I La Haye mu Buholandi.

[ad id=”44145″]

Ibihugu byo muri Afurika byakunze gushinja uru rukiko kubogama byibasira ibihugu byo muri Afurika gusa. Mu kwezi gushize, Afurika y’Epfo n’u Burundi byabaye ibya mbere mu kumenyesha Umuryango w’Abibumbye ko bishaka kuva mu masezerano ya Roma yo mu 1998 yashyizeho uru rukiko.

Igihugu cya Gambia nacyo mu kwezi gushize kikaba cyaratangaje ko kizavamo gishinja uru rukiko kwirengagiza ibyaha by’intambara bikorwa n’ibihugu byo mu burengerezuba bw’isi ahubwo rugashaka gushinja abanyafurika gusa.

Iyi nkuru dukesha Reuters ikaba ivuga ko amashyaka abiri yo muri Congo; Front Patriotique na Movement de Reveil 2020, yayoboye imyigaragambyo y’abantu basaga 300 mu murwa mukuru Brazaville, aho bavugaga ko kuba umunyamuryango w’uru rukiko binyuranyije n’ibiteganywa mu itegeko nshinga rya Congo ribuza koherereza uwakoze icyaha igihugu cy’amahanga cyangwa undi muryango.

kj

“Iyi ngingo yo mu itegeko nshinga ryacu inyuranyije n’imikorere ya ICC, iba igamije gusaba ibihugu byasinye gutanga abaturage babyo ku mpamvu iyo ari yo yose”, uwo ni Paolo Benaza, umuvugizi w’ishyaka Front Patriotique avugana n’abanyamakuru.

Ayo mashyaka uko ari abiri yashyikirije minisitiri w’ubutabera, Pierre Mabiala ubusabe bwo kuva muri ICC, nawe avuga ko agiye kubyigaho mbere yo kubigeza kuri guverinoma ngo ifate umwanzuro.

[ad id=”44145″]

ICC yatangiye imirimo muri Nyakanga 2002 ifite ibihugu 124 by’ibinyamuryango. Ni rwo rukiko mpuzamahanga rwa mbere rufite ububasha bwo kuburanisha ibyaha bya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara.

Abashyigikiye uru rukiko bavuga ko kurushinja kubogama bidafite ishingiro na cyane ko ngo ibihugu byo muri Afurika ari byo byinshi byagiye birwitabaza mu kuburanisha imanza nk’izo kuko ngo guverinoma zitabifitiye ubushobozi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *