Mashami Vincent yarahiriye kwataka Togo ku kabi n’akeza

Sangiza iyi nkuru

Umutoza w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, yarahiriye kwataka Togo mu mukino wa nyuma wo mu tsinda C izahuriramo n’Amavubi ku munsi w’ejo.

Amavubi ari ku mwanya wa gatatu mu tsinda n’amanota abiri, arasabwa gutsinda Togo iyarusha inota rimwe ku kabi n’akeza kugira ngo agire amanota atanu azahita ayahesha itike ya 1/4 cy’irangiza.

Amavubi ntiyashoboye kwinjiza igitego mu mikino ibiri yanganyijemo na Uganda na Maroc, gusa umutoza Mashami yabwiye itangazamakuru ko gahunda ari ukwataka Togo.

Ati: “Ni umukino ufite icyo uvuze kuri twe, imikino twakinnye twayitwayemo neza ariko twabuze ibitego kuri ubu dufite nk’intego muri uyu mukino. Tuzi ubushobozi bwabo bafite umupira cyangwa batawufite, tugomba kuba mu bihe byacu byiza kugira ngo dutsinde iyi kipe.”

“Abakinnyi twabahaye ibisabwa byose kugira ngo turebe ko bagera muri 1/4 kandi turizera ko ejo tuzatsinda ibitego.”

Kapiteni Jacques Tuyisenge we yavuze ko gukina nk’ikipe no gushyira igitutu kinshi kuri Togo ari byo bizafasha Amavubi kwitwara neza.

Yunzemo ati: “Ntabwo twaje hano mu butembere, twaje mu irushanwa kandi umunsi w’ejo ni umunsi uzagena ikidutegereje. Intego dufite ni ukuguma hano hanyuma tugahatana kugeza ku munsi wa nyuma w’irushanwa.

Amavubi na Togo bazahurira kuri Stade ya LimbĂ© iri mu mujyi wa Buea saa tatu z’ijoro ry’ejo ku wa Kabiri.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Mashami Vincent yarahiriye kwataka Togo ku kabi n’akeza
    Dushobora gitaha pe.togo nabonye itoroshye,mugerageze mukore iyo bwabaga.Courage

  2. Mashami Vincent yarahiriye kwataka Togo ku kabi n’akeza
    Dushobora gitaha pe.togo nabonye itoroshye,mugerageze mukore iyo bwabaga.Courage

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *