Umutoza Erik ten Hag wa Ajax Amsterdam yo mu Buholandi, ni we uhabwa amahirwe menshi yo kuba umutoza mushya w’ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza mu gihe cya vuba.
Ten Hag yatangiye kuvugwa cyane mu ikipe ya Manchester United mu mwaka ushize, ubwo uwari umutoza w’iyi kipe Ole Gunnar Soskjaer yirukanwaga mu kwezi k’Ugushyingo.
Usibye uyu mutoza mu bandi bakomeje kuvugwa muri Manchester United harimo Mauricio Pochettino utoza PSG na Brendan Rogers utoza Leceister City.
Undi ni Thomas Tuchel utoza Chelsea, nyuma yaho iyi kipe igize ibibazo by’ibihano byafatiwe umuherwe wayo Roman Abramovich.
Tuchel na we byavuzwe ko ashobora gufata inshingano zo gutoza Manchester United, gusa The Sun yanditse ko bishobora kurangira uyu mugabo ukomoka mu Budage agumye muri Chelsea.
The Sun yunzemo ko ubuyozi bwa Manchester United bwizeye ko Erik Ten Hag azabafasha kongera gutuma iyi kipe yongera gukomera, nibura nko mu myaka 5 iri imbere.
Manchester United ngo ifite gahunda yo kumuha akazi vuba bishoboka, kugira ngo abone umwanya uhagije wo kwitegura umwaka utaha w’imikino.
Ten Hag ufite amasezerano muri Ajax azarangira umwaka utaha, gusa ngo iyi kipe yiteguye kumvikana nawe kugira ngo aze kuyifasha kuva mu bihe bibi irimo.


