Rutahizamu Iradukunda Jean Bertrand, yavunikiye mu myitozo y’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, bimwambura amahirwe yo gukina umukino wa CHAN u Rwanda ruhuriramo na Togo kuri uyu wa Kabiri.
Ku Cyumweru ubwo Amavubi yarimo yitegura umukino ahuriramo na Togo kuri uyu wa Kabiri, Iradukunda Jean Bertrand yaje kugira ikibazo cyo mu ivi nyuma yo kugongana na Eric Rutanga.
Uyu rutahizamu wa Gasogi United ni umwe mu bakinnyi bifashishijwe mu mikino yombi yo mu itsinda C (Uganda na Maroc) u Rwanda rumaze gukina muri CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun.
Bertrand wari mu bakinnyi 11 bagomba kwifashishwa kuri uyu mukino uba saa tatu z’ijoro zo mu Rwanda, yahise ajya kwitabwaho n’abaganga ngo barebe niba bidakabije ku buryo yazakina.
Ikipe y’Igihugu Amavubi kuri Twitter yavuze ko Bertrand agomba Kumara hanze iminsi 14, ibisobanura ko ataza kugaragara mu mukino w’Amavubi na Togo.
Amakuru avuga ko rutahizamu wa APR FC, Lague Byiringiro ari we ushobora gufata umwanya wa Bertrand agafatanya ku busatirizi na Savio Nshuti Dominique cyo kimwe na Jacques Tuyisenge.
Amavubi arasabwa gutsinda Togo kugira ngo agire amanota atanu aruhesha kugera muri 1/4 cy’irangiza cya CHAN.





