Mu gihe u Rwanda rushimirwa n’amahanga ku gushyigikira uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse by’umwihariko iki gihugu kikaba kiza mu byambere biha ijambo ab’igitsina gore, bamwe mu bagore ubu baravugwaho kwitwaza ubu burenganzira bakabangamira abagabo ndetse hamwe na hamwe abagabo bagahitamo no guta ingo zabo .
Bamwe mu bagabo baganiriye na bwiza.com bavuga ko kuri ubu umugore asigaye amara gushaka umugabo ubundi agahita yigira intakoreka, ibintu ngo biri mu bikurura ubwumvikane buke mu miryango, hari kandi n’abavuga ko kubera iyo myitwarire y’abagore babo ngo bahitamo kwahukana bagasiga ingo zabo mu rwego rwo kwirinda gukora ku mugore.
[ad id=”44145″]
Muhizi ukorera mu mujyi wa Kigali avuga ko kuri ubu abagore basigaye bitwara nabi kurenza uko abagabo bitwaraga mbere y’uko ihame ry’uburinganira rishyirwa mu bikorwa.
Ati “kuri ubu umugore yabaye cira n’ikubite, umuntu asigaye yigengesera ngo atavugana nabi n’umugore kuko ahita agushinja kumuhohotera n’ibindi byaha byinshi mu nkiko. Icyo bitwaye ni uko nta buringanire mbibonamo ahubwo ni ubusumbane bushyigikira umugore, byibuze mbere umugabo we yanitwararikaga kudaserera n’umugore kugirango urugo rube rukomeye ariko kuri ubu ingo zose ziri mu manegeka”
Muhizi avuga ko ingo nyinshi ziri mu manegeka kuko zubakiye ku bwoba aho abagabo batagipfa kuvuga ibitagenda neza mu rugo, ati “ Ingo nyinshi njye mbona z’ubatse mu manegeka, ni amanegeka kuko ntiwambwira ukuntu urugo rwabaho umugabo adashobora kubwira umufasha we ibitagenda”

Kimwe n’abandi bagabo batandukanye bavuganye n’iki kinyamakuru, bose bahuriza ku kuba abagore basigaranye imico idahwitse nk’ubusinzi, uburaya, kwigira ba ntibindeba, gusiganya abagabo n’ibindi, aba bagabo kandi bahuriza ko ibi ari nabyo bituma n’uburere bw’abana bukomeje kuburirwa igaruriro
[ad id=”44145″]
Umwe ati “Nonese umugore utabasha kwita ku mugabo bashakanye yakwita ate ku mwana? niyo mpamvu n’umubare w’abana badafite uburere bwiza birirwa mu mihanda wiyongera ni ukubera ko ba nyina baba batabitayeho”
Aba bagabo bemera ko n’umugabo ashobora kwita ku burere bw’umwana ariko bagahuriza ko uko byagenda kose nyina w’umwana ari we wa mbere mu kumwitaho, ati “n’umunyarwanda yarabivuze ngo ‘urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya,”
N’ubwo badahaka ibi bivugwa na bamwe mu bagabo, abagore bahakana ko iyi myitwarire ntaho ihuriye no kuba abagore barahawe uburenganzira, aba bavuga ko abafite bene izi ngeso ari bo bake kandi n’ubundi bakaba baba bafite ingeso zo kunanirana.
Uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda byagize akamaro ndetse binafasha igihugu kwihuta mu iterambere, kudaheza bamwe inyuma ubaziza igitsina nyamara bashobora no kuba hari ibyo bashoboye kurenza abagabo byafashije u Rwanda gutera imbere.
Aba bagabo batangaza ibi mu gihe u Rwanda rukomeje gushimirwa kuza imbere mu bihugu byo ku isi biteza imbere umugore, kuri ubu inteto ishinga amategeko y’u Rwanda ifite intumwa za rubanda zirimo 60% by’abagore. Ibarura ry’abanyarwanda riheruka ryerekana ko 52% ry’abaturage ari abagore naho abagabo ni 48%.
[ad id=”44145″]
Minisiteri y’umuryango n’uburinganire iherutse gutangariza bwiza.com ko mu ngamba za Minisitiri mushya harimo no gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye mu gukemura ibibazo biri mu miryango birimo ubukene, amakimbirane, gutandukana kw’ababyeyi n’ibindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyonsenga Schadrack@bwiza.com


