Ntibisanzwe! Umusilamukazi wo muri Al Qaeda yakiriye Yesu imbunda ayisimbuza Bibiliya

Sangiza iyi nkuru

Ijambo ry’Imana rikomeje gukora ibitangaza mu barwanya leta ya Syria kuva aho aba bo mu idini ya Islam bari kwakira agakiza bagashinguka mu ntambara z’urudaca bashorwamo n’iri dini, kuri ubu hagezweho inkuru y’umugore
Umusilamukazi wo mu barwanyi bo mu mutwe wa Al Qaeda aherutse gutangaza ku mugaragaro ko ahagaritse intambara, yiyegurira Yesu Kristo nyuma y’uko abakozi b’Imana bamubwirije akakira ijambo ry’Imana agahitamo guhinduka.
[ad id=”44145″]
Aganira n’umuyobozi w’urusengero rwa mbere yasengeyemo nyuma yo kuva mu misigiti, uyu mugore yatangaje ko yakoreshaga imbunda yo mu bwoko bwa AK-47 mu ntambara yarwaniragamo inyeshyamba za AL Qaeda ariko ko ubu yamaze kubishingukamo.
Ati “Ubu nageze mu idini rishya, numvise ijambo ry’imana, kandi natangiye kumenya Imana y’ukuri. nari mfite ubwobabwo kubivuga nkeka ko bahita bantanga nkicwa”
Akomeza agira ati “ Imbunda nayitaye ubu mfite Bibiliya nk’itwaro nshya,”
Uyu mugore yahamije ko uburinzi yahabwaga n’imbunda ye yo mu bwoko bwa AK47 atakibukeneye aho ngo yiteguye uburinzi azahabwa n’Imana binyuze mu ijambo ryayo azasoma muri Bibiliya.
Pasteri John wakiriye uyu mugore bwa mbere yatangaje ko byamuteye amatsiko cyane kugeza ubwo ubwe yigiriye kumusura aho aba mu nkambi n’izindi mbunzi za Syria agasanga uyu mugore ari gusomera Bibiliya mu maso y’Abasilamu benshi bari bari mu gisibo nyamara ntibamwice, ni ibintu bidasanzwe.
[ad id=”44145”]
Pasiteri John ufatwa nk’uwagize uruhare rukomeye mu guhindura Abasilamu Abakirisitu muri Syria avuga koi bi byabaye nko mu buryo bw’ibitangaza bidasanzwe ati “Bitangira umugore umwe yarahagurutse mu bantu aravuga ati ‘nabonye Yesu mu nzozi, ako kanya undi nawe arahaguruka aravuga ati ‘nabonye Yesu mu nzozi’ n’uwa gatatu arahaguruka bakomeza kwiyongera baba benshi mu masaha agera nko kuri abiri bose bavuga gutyo”
Kuri ubu muri Syria hari imbinduka zigaragara zatewe n’uko abasilamu bahoraga mu ntambara z’urudaca bari kwakira Ijambo ry’Imana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyonsenga Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *