Uwitwa Ayobahorana Phocas wâimyaka 31, afungiwe kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kamembe nyuma yo gufatanwa inka yari yibye umukecuru witwa Nyiraruvugo HĂŠlène utuye mu Mudugudu wa Gipfura,a Akagari ka Gahinga mu Murenge wa Mururu wâAkarere ka Rusizi, yahawe muri gahunda ya âGira Inkaâ.
Saa saba na 15 zâijoro ryo ku wa 27 Mutarama 2021 ni bwo umuhungu wa Nyiraruvugo HĂŠlène usanzwe ukora imirimo ya Leta ku karere ka Rusizi wari waharaye yari yabanje kwikanga abajura mu ma saa sita zâijoro abyutse asanga inka irahari, nyuma yâisaha yongera kubikanga abyutse asanga bayitwaye ahamagara nyina baratabaza ariko ababatabaye barashakisha baraheba.
Mu gitondo bakomeje gushakisha bahabwa amakuru ko yafatiwe nâirondo mu Kagari ka Shagasha mu Murenge wa Gihundwe muri aka karere, ifatanwa Ayobahorana Phocas basanzwe bita âumujura ruharwa nâigihazi cyabazengerejeâ, ngo afite gahunda yo kuyijyana mu isoko ryâinka rya Rugali muri Nyamasheke nkâuko yabibabwiye.
Umwe mu baturage ati: âNtitwari tugisinzira kubera uyu mujura, kuko afite abandi bakorana, akabarangira aho inka ziri, cyane cyane iza Gira Inka zahawe abakecuru batishoboye, badashoboye no kurara babyuka amajoro bazicunze, akanacunga aho abanyerondo baherereye ngo batabafata, bikavugwa ko hari igihe zibagwa inyama zikajyanwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kuko hari nâindi iherutse guteshwa abajura muri aka kagari yâundi mukecuru utuye mu mudugudu wa Ryabadogo, bayitaye ihita igwa mu cyobo cyaho cyari cyacukuriwe ubwiherero ikurwamo yapfuye kandi yarahakaga.ââ
Yakomeje ati: âHibwa cyane cyane iza Gira Inka kuko ubusanzwe abenshi muri uyu murenge ntitworora turacuruza, aborozi bâinka abenshi ni abafite iza Gira Inka, tugasaba ko abafatiwe mu bikorwa nkâibi bahanwa byâintangarugero kuko baba banasubiza inyuma gahunda ya Nyakubahwa perezida wacu Paul Kagame yo koroza Abanyarwanda, kuko nkâiyo yabateshejwe igakurwa mu cyobo yapfuye inahaka umukecuru nyirayo yari yarituye igiye gutangira kumubyarira umusaruro, iyi yafashwe na yo yari iteshejwe akanyana kâamezi 7 iyo itagaruka,tugasanga harimo nâubugome bukabije.ââ
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wâAkagari ka Gahinga muri uyu murenge, Munyaneza ThĂŠogène avuga ko Ayobahorana waje gutura muri aka kagari aturutse mu karere ka Nyamasheke, asanzwe yarananiranye aho anagera ubwo arwanya inzego zâubuyobozi nâizâumutekano.
Ati: âAsanzwe ari igihazi kinateza umutekano muke aho gituye, kuko yanageze ubwo ajyanwa mu kigo cyâinzererezi cya Gashonga nyuma yo kugaragaraho imico mibi yo gushaka kujya ahangana nâinzego zâubuyobozi nâizâumutekano, akaba yakekwagaho gukorana nâabandi bajura badukanye ingeso yo kwiba inka za gira inka, ubwo yafashwe tukizera ko azabihanirwa byâintangarugero,abaturage tukabasaba kubaka neza ibiraro byâinka zabo kuko hari nâizimeze nkâizirara hanze, nâamarondo akarushaho gukazwa.ââ
Ikibazo cyâubujura bwâamatungo kigenda gifata indi ntera muri aka karere kuko nko mu murenge wa Giheke habarurwa inka zigera kuri 20 zimazwe kwibwa mu myaka 2 gusa zirimo 4 zatanzwe muri gahunda ya gira inka, zimwe zibagirwa mu mashyamba ya Shagasha mu murenge wa Gihundwe, inyama zikambutswa muri RDC nkâuko byemezwa nâubuyobozi bwâumurenge wa Giheke.
Abo mu Murenge wa Bugarama na bo bavuga ko batagisinzira kubera guhora bahanganye nâabajura bayo ndetse bamwe ngo banatangiye kuyasubiza mu mazu bararamo, umuyobozi wâaka karere Kayumba Ephrem akizeza ko iki kibazo kigiye guhagurukirwa hongerwa umubare wâabakora irondo ryâumwuga mu mirenge yose, abafatiwe muri ubu bujura bagahanwa bifatika.



2 Responses
Rusizi: Umujura ushinjwa kuzengereza abaturage yafatanwe inka
aru mujura ntagapfukamunwa yambaye arumufashe nawe ntagapfukamunwa yambaye ubwo se bari mubiki koko abo nibo bakomeza gutuma abantu bacu barwara
Rusizi: Umujura ushinjwa kuzengereza abaturage yafatanwe inka
aru mujura ntagapfukamunwa yambaye arumufashe nawe ntagapfukamunwa yambaye ubwo se bari mubiki koko abo nibo bakomeza gutuma abantu bacu barwara