Abaturuka mu Rwanda no mu Burundi ntibemerewe kwinjira mu Bwongereza

Guverinoma y’Ubwami bw’u Bwongereza (UK) yafashe icyemezo cyo kutemerera abaturuka mu bihugu birimo u Rwanda, mu Burundi no muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) kwinjira muri iki gihugu guhera kuri uyu wa 29 Mutarama 2021. Iki guverinoma yafashe iki cyemezo mu rwego rwo gukumira ubwandu bw’icyorezo gishya cya Coronavirus cyabonetse bwa mbere muri Afurika y’Epfo. […]

City Radio yategetswe kwishyura Oswakim na bagenzi be arenga miliyoni 16

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 28 Mutarama 2021 rwategetse Genesis Communication LTD-City Radio (City Radio) kwishyura abanyamakuru batanu yirukanye, amafaranga y’u Rwanda (rwf) 16,225,000 arimo ibirarane by’imishahara n’indishyi. Ni nyuma y’aho iki gitangazamakuru gitsindiwe urubanza rwaburanishwaga mu mizi aba banyamakuru (Oswald Mutuyeyezu uzwi nka Oswakim, Rurangwa Gaston uzwi nka Skizzy, Habimana Bonaventure, Muragijemariya […]

OMS iringingira Tanzania kwitegura gukingira abaturage Covid-19

Umuyobozi uhagarariye umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) ku mugabane wa Afurika, Dr. Matshisido Moeti yatangaje ko bari gusaba Leta ya Tanzania kwitegura gukingira abaturage icyorezo cya Covid-19. Dr. Moeti yabitangaje kuri uyu wa 28 Mutarama 2021, mu butumwa yanditse ku rubuga rwa Twitter, atangira ati: “Turi gusaba Tanzania gushyiraho amabwiriza nko kwambara agapfukamunwa mu […]

Malawi: Indaya zigaragambije zamagana Leta yahagaritse ibikorwa by’ijoro

fb_img_16118373587022121.jpg

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Mutarama 2021, indaya zikorera aka kazi mu murwa mukuru wa Malawi, Lilongwe, zabyukiye mu myigaragambyo zamagana Leta yafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa byose byo mu masaha y’ijoro birimo utubari. Izi ndaya zemeza ko zikora kinyamwuga, zivuga ko iki cyemezo cya Leta cyazigiraho ingaruka zikomeye ku bukungu, ubuzima bwazo […]

RCS iri guhiga bukware imfungwa yatorotse Gereza ya Muhanga

Uwitwa Mfitumukiza Jovin wari ufungiye muri Gereza ya Muhanga ari gushakushwa uruhindu n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Amagereza nyuma yo gutoroka, aho uru rwego rusaba umuntu waba ufite amakuru yageza ku ifatwa rye yayatanga. Iyi mfungwa yatorotse yari ikurikiranweho kugira uruhare mu iyicwa ry’umumotari, Samson Ndirabika, wishwe muri Nyakanga 2020, mu Murenge wa Shyogwe, ho mu Karere […]

Rusizi: Umujura ushinjwa kuzengereza abaturage yafatanwe inka

Uwitwa Ayobahorana Phocas w’imyaka 31, afungiwe kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kamembe nyuma yo gufatanwa inka yari yibye umukecuru witwa Nyiraruvugo Hélène utuye mu Mudugudu wa Gipfura,a Akagari ka Gahinga mu Murenge wa Mururu w’Akarere ka Rusizi, yahawe muri gahunda ya ‘Gira Inka’. Saa saba na 15 z’ijoro ryo ku wa 27 Mutarama […]

Umusore w’ i Nyamirambo yafashwe akora mu mufuka, ati ” ni COVID-19 ibinteye”

Umusore utuye ku Ryanyuma mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge yafatiwe mu cyuho amaze kwiba umuntu telefone ayimukuye mu mufuka yireguza ko yabitewe n’inzara imwugarije muri iki gihe cya COVID-19. Ahagana saa Saba z’ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 26 Mutarama 2021 rishyira ku wa Gatatu, ni bwo uwo musore w’imyaka 27 yafatiwe […]

Uganda: Umupolisi wari urinze ibiro bya komisiyo y’amatora yasanzwe yishwe

Igipolisi cya Uganda mu Karere ka Kabale cyabyukiye mu gahinda ubwo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, umwe mu bapolisi bacyo yasanzwe yiciwe ku Biro bya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora imbunda ye yo mu bwoko bwa AK-47 nayo yatwawe. Uyu mupolisi wishwe ni uwitwa Garatius Baryabakabu w’imyaka 58 wabarizwaga kuri Station ya polisi ya Kabale. […]

U Rwanda ruvuga ko iby’u Bwongereza bwaruvuzeho ku burenganzira bwa muntu ari ukwibasirwa

Abahagarariye u Rwanda i Geneva mu Busuwisi batangaje ko ibyavuzwe n’Ubwongereza ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda ari ‘ukwibasira igihugu bibabaje ndetse ngo rubifata nko kwibasirwa. Kuwa mbere, nyuma y’uko minisitiri w’ubutabera yeretse inama ya ‘Universal Periodic Review’ (UPR) intambwe u Rwanda rwateye mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ibindi bihugu byatanze inama zabyo ku Rwanda. […]

ICC: Umuyobozi w’inyeshyamba zo muri Centrafrica uherutse gufatwa yitabye urukiko

Mahamat Said Abdel Kani, umuyobozi w’inyeshyamba za Seleka muri Centrafrica uherutse gushyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa ICC kuri uyu wa Kane yagejejwe mu rukiko ngo asubize ibirego ashinjwa by’ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu. Ku Cyumweru, itariki 24 Mutarama 2021 nibwo uyu yashyikirijwe ICC bikozwe n’abayobozi ba Centrafrica nyuma yo kumuta muri yombi afatiwe ahitwa Bria. BBC […]

Amafoto: Gen Austin, umwirabura wa mbere uyoboye Pentagon wanyuze mu ishuri Perezida Kagame yizemo

382894-m-xmk56-780.jpg

Gen. Lloyd James Austin III, wavutse tariki ya 08 Kanama 1953, ni Umusirikare w’inyenyeri enye wavuye ku rugerero w’Umwirabura w’Umunyamerika uherutse kwemezwa nk’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva ku itariki 22 Mutarama 2021, wabanje kuba umuyobozi wa 12 w’ubuyobozi bukuru bw’ingabo (United States Central Command (CENTCOM), ndetse akaba yarabaye […]

Biden yahagaritse amasezerano ya Trump yo kugurisha intwaro Arabia Saoudite na UAE

2021-01-27t144323z_252097272_rc2egl9ebvd4_rtrmadp_3_usa-biden-blinken.jpg

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri gusubiramo ibyo kugurisha intwaro ibihugu bya Arabia Saoudite na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) kwari kwemejwe na Perezida Donald Trump, icyemezo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, avuga ko kigamije kureba niba ari icy’ubuyobozi bushya . Mu kiganiro cye cya mbere n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, Blinken […]

Opozisiyo izi aderesi zanjye, ubuhuza ni ukuntuka-Museveni

Perezida wa Uganda,Yoweli Kaguta Museveni avuga ko nta buhuza akeneye hagati ye n’abo batavuga rumwe cyane ko ngo we abona nta bigoye birimo kuba bahura bakaganira nta ruhande rwa gatatu rubirimo. Nyuma yo gutsinda amatora, hari abantu bamwe basabye Museveni kuba abahuza hagati ye na opozisiyo ku ngingo zimwe na zimwe zireba imitegekere y’ubutegetsi. Ibi […]

Abofisiye babiri ba RDF barangije amasomo yo gutwara indege muri Qatar (Amafoto)

rwanda.jpg

Abofisiye babiri mu ngabo z’u Rwanda; 2nd Lieutenant Eloge Nyiringabo na 2nd Lieutenant Josia Rugema bari mu banyeshuri 85 barangirije amasomo yo gutwara indege mu ishuri rya Al Zaeem Air College mu gihugu cya Qatar. Uyu muhango wabereye ku birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere bya Al Udeid wari uyobowe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Ramim […]

AMAFOTO : Abanyamideli bamamaye kubera ubunini babikamamo amafaranga atubutse

tess_holliday_1.jpg

Aba ni bamwe mu banyamideli bazwiho kugira ubunini, ariko kandi bikaba byarabahaye kwamamara bikaba ibirangiranwa kugeza nubwo babikoresha mu kubibonamo amafaranga bamurika imyenda mishya , amafoto mu binyamakuru no kwamamaza ibintu bitandukanye. 1.Tess Holliday ,ni umunyamerikakazi w’umunyamideli , afite imyaka 35 , umutungo we ukaba ubarirwa kuri $3 Million , uyu akoresha imbuga mu kwigaragaza, […]

U Rwanda rwiyongereyeho inota rimwe mu kurwanya ruswa ku Isi

Raporo y’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ya 2020 yashyize u Rwanda ku mwanya wa 49 mu bihugu 180 n’amanota 54% mu kurwanya ruswa aho rwiyongereyeho 1%. U Rwanda ruracyari ku mwanya wa 4 muri Afurika ruriho kuva mu 2018, amanota rwari rufite icyo gihe yavuye kuri 56 ku ijana agera kuri 53 mu 2019 kuri […]

USA: Hikanzwe ibitero by’iterabwoba riturutse imbere mu gihugu nk’icyabaye kuri Capitol

Ikigo cy’igihugu gishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kizwi nka Homeland Security, kuri uyu wa Gatatu cyaburiye Abanyamerika kivuga ko igihugu gishobora kwibasirwa n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi by’abahezanguni (bagereranya n’iterabwoba riturutse imbere)nyuma y’ibyabereye ahakorera inteko ishinga amategeko, Capitol. Ni ku nshuro ya mbere Homeland Security itangaje ko Leta Zunze Ubumwe […]

Uko umugabo yabyaranye n’umukobwa we mu gihe na Se yashakanye na nyirabukwe

Umugabo witwa Gbenga Oyato wo muri Nigeria yavuze uko byagenze ngo abane n’umukobwa we, babyarane abana babiri ariko akaza gusanga na Se yarashakanye na nyina w’uwo mukobwa mu bintu atamenye. Yatangaje iby’iyi nkuru ubwo yahamagaraga kuri radiyo, akavuga ko ibyamubayeho byatumye amasano hagati y’abagize umuryango aba ikintu kigoye nk’uko amajwi ye ari ku mbuga nkoranyambaga […]

Mu minsi 15: U Rwanda rwoherereje u Burundi impunzi zirenga 2300

Minisiteri ishinzwe umutekano w’imbere mu Burundi, igaragaza ko Leta y’u Rwanda yoherereje iki gihugu impunzi zacyo 2354 mu gihe cy’iminsi 15. Nk’uko iyi Minisiteri yabitangarije ku rubuga rwa Twitter, izi mpunzi zagiye mu byiciro bitatu, harimo 772 zibumbiye mu miryango 261 zagiye tariki ya 13 Mutarama 2021. Hari kandi ikindi cyiciro cy’impunzi 822 zibumbiye mu […]

Perezida Museveni yamuritse ‘umuti wa Covid-19’ wakorewe muri Uganda

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni kuri uyu wa 27 Mutarama 2021 yamuritse umuti witwa UBV-01N yizera ko ushobora kuvura abarwayi b’icyorezo cya Covid-19. Nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje, uyu muti wakozwe n’abahanga mu by’imiti bo muri Uganda, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, Ishami ry’Ubuvuzi muri Kaminuza ya Makerere n’ibitaro bikuru bya Mulago. Uyu Mukuru w’Igihugu […]

U Rwanda ruri ku rutonde rw’ibihugu biza imbere mu guhangana Covid-19

Mu gihe ku isi abantu bagera kuri miliyoni 100 bamaze kwandura Covid19, Ikigo cy’ubushakashatsi Lowy Institute cy’i Sydney muri Australia, cyatangaje uko ibihugu hafi 100 ku isi biri kwitwara mu guhangana na Covid-19, u Rwanda ruza mu bihugu 10 bya mbere. Brazil niyo iza inyuma y’ibindi, Leta zunze ubumwe za Amerika nazo ziza mu bihugu […]

Centrafrica: Abahunze ibitero by’inyeshyamba bari gusubira mu gihugu

Ingabo z’umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrica (MINUSCA) zivuga ko hari abaturage bari barahunze ibitero by’inyeshyamba batangiye gusubira muri iki gihugu. Ni nyuma y’impuruza z’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryavugaga ko hakomeje kugaragara ubwiyongere bw’abaturage b’iki gihugu bakomeje guhungira mu bihugu by’abaturanyi birimo: Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), […]

Amavubi azakina na Guinea muri ¼ cya CHAN; icyo imibare yerekana

guinea.jpg

Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) izakina n’ikipe y’igihugu ya Guinea Conakry (Syli National) muri ¼ cy’irushanwa nyafurika ry’abakinira imbere mu bihugu byabo, CHAN. Byamenyekanye nyuma y’aho Guinea yari imaze kunganya n’ikipe y’igihugu ya Tanzania ibitego 2-2, bituma izamuka ku rutonde rw’itsinda D yari iherereyemo iri ku mwanya wa mbere n’amanota 5. Biteganyijwe ko Amavubi […]