Igipolisi cya Uganda mu Karere ka Kabale cyabyukiye mu gahinda ubwo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, umwe mu bapolisi bacyo yasanzwe yiciwe ku Biro bya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora imbunda ye yo mu bwoko bwa AK-47 nayo yatwawe.
Uyu mupolisi wishwe ni uwitwa Garatius Baryabakabu w’imyaka 58 wabarizwaga kuri Station ya polisi ya Kabale. Biravugwa ko yaba yishwe n’abagizi ba nabi ubwo yari ku burinzi ku biro bya Komisiyo y’amatora muri Kabale.
Umuvugizi w’Igipolisi muri Kigezi, Elly Maate, aravuga ko nyakwigendera yasanzwe na mugenzi we witwa Solomon Twinomujuni, wari uje kumusimbura, yapfuye saa moya za mugitondo.
Iyi nkuru dukesha Chimpreports ikaba ivuga ko umurambo we wasanzwe amaboko n’amaguru biziritse ndetse afite ibikomere hafi y’izuru no mu gahanga, bigaragaza ko yishwe nk’uko Maate abishimangira.
Ati “AK-47 ifite numero S56-5824456 SMG irimo amasasu 30 nayo yatwawe n’abagizi ba nabi.”
Uyu muvugizi w’igipolisi muri iki gice yibajije impamvu Baryabakabu yari yoherejwe wenyine mu ijoro, ashimangira ko iyo aza kuba ari kumwe na mugenzi we aba yamutabaye.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro by’Icyitegererezo bya Kabale ngo ukorerwe ibizamini, mu gihe igipolisi gikomeje gushakisha abagize uruhare muri ubu bwicanyi.


