Umugabo witwa Gbenga Oyato wo muri Nigeria yavuze uko byagenze ngo abane n’umukobwa we, babyarane abana babiri ariko akaza gusanga na Se yarashakanye na nyina w’uwo mukobwa mu bintu atamenye. Yatangaje iby’iyi nkuru ubwo yahamagaraga kuri radiyo, akavuga ko ibyamubayeho byatumye amasano hagati y’abagize umuryango aba ikintu kigoye nk’uko amajwi ye ari ku mbuga nkoranyambaga na za blog zitandukanye abivuga. Avuga ko yatandukanye n’umukobwa bakundanaga mu 1996, akajya muri Amerika, agezeyo akundana n’umukobwa, bayarana abana babiri nyuma mu 2020 agaruka muri Nigeria gusura umuryango. Uyu mukobwa yamusabye ko bajya gusura nyina utuye kure . Bagezeyo uwo mugabo avuga ko ” Yabonaga amazu yo muri ako gace asa nk’uyazi, akabona bari kwerekeza aho Se atuye. Akigera kwa nyirabukwe, yasanze ari wa mugore bigeze gukundana na kera, washakanye na Se ndetse bafitanye umwana umwe.” Yabwiye abanyamakuru ko uwo bahoze bakundana atigeze amubwira ko yari atwite inda ye mbere yo gutandukana, bityo akaba yarisanze abana n’umukobwa yibyariye. Avuga ko byamutunguye ariko akihangana akabigira ibanga gusa ngo iby’iyi nkuru nyirabukwe, banahoze bakundana arabizi kandi bahisemo kuryumaho.



2 Responses
Uko umugabo yabyaranye n’umukobwa we mu gihe na Se yashakanye na nyirabukwe
ni akamaramaza
Uko umugabo yabyaranye n’umukobwa we mu gihe na Se yashakanye na nyirabukwe
ni akamaramaza