Uwitwa Ayobahorana Phocas w’imyaka 31, afungiwe kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kamembe nyuma yo gufatanwa inka yari yibye umukecuru witwa Nyiraruvugo Hélène utuye mu Mudugudu wa Gipfura,a Akagari ka Gahinga mu Murenge wa Mururu w’Akarere ka Rusizi, yahawe muri gahunda ya ‘Gira Inka’.
Saa saba na 15 z’ijoro ryo ku wa 27 Mutarama 2021 ni bwo umuhungu wa Nyiraruvugo Hélène usanzwe ukora imirimo ya Leta ku karere ka Rusizi wari waharaye yari yabanje kwikanga abajura mu ma saa sita z’ijoro abyutse asanga inka irahari, nyuma y’isaha yongera kubikanga abyutse asanga bayitwaye ahamagara nyina baratabaza ariko ababatabaye barashakisha baraheba.
Mu gitondo bakomeje gushakisha bahabwa amakuru ko yafatiwe n’irondo mu Kagari ka Shagasha mu Murenge wa Gihundwe muri aka karere, ifatanwa Ayobahorana Phocas basanzwe bita “umujura ruharwa n’igihazi cyabazengereje”, ngo afite gahunda yo kuyijyana mu isoko ry’inka rya Rugali muri Nyamasheke nk’uko yabibabwiye.
Umwe mu baturage ati: “Ntitwari tugisinzira kubera uyu mujura, kuko afite abandi bakorana, akabarangira aho inka ziri, cyane cyane iza Gira Inka zahawe abakecuru batishoboye, badashoboye no kurara babyuka amajoro bazicunze, akanacunga aho abanyerondo baherereye ngo batabafata, bikavugwa ko hari igihe zibagwa inyama zikajyanwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kuko hari n’indi iherutse guteshwa abajura muri aka kagari y’undi mukecuru utuye mu mudugudu wa Ryabadogo, bayitaye ihita igwa mu cyobo cyaho cyari cyacukuriwe ubwiherero ikurwamo yapfuye kandi yarahakaga.’’
Yakomeje ati: “Hibwa cyane cyane iza Gira Inka kuko ubusanzwe abenshi muri uyu murenge ntitworora turacuruza, aborozi b’inka abenshi ni abafite iza Gira Inka, tugasaba ko abafatiwe mu bikorwa nk’ibi bahanwa by’intangarugero kuko baba banasubiza inyuma gahunda ya Nyakubahwa perezida wacu Paul Kagame yo koroza Abanyarwanda, kuko nk’iyo yabateshejwe igakurwa mu cyobo yapfuye inahaka umukecuru nyirayo yari yarituye igiye gutangira kumubyarira umusaruro, iyi yafashwe na yo yari iteshejwe akanyana k’amezi 7 iyo itagaruka,tugasanga harimo n’ubugome bukabije.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gahinga muri uyu murenge, Munyaneza Théogène avuga ko Ayobahorana waje gutura muri aka kagari aturutse mu karere ka Nyamasheke, asanzwe yarananiranye aho anagera ubwo arwanya inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano.
Ati: “Asanzwe ari igihazi kinateza umutekano muke aho gituye, kuko yanageze ubwo ajyanwa mu kigo cy’inzererezi cya Gashonga nyuma yo kugaragaraho imico mibi yo gushaka kujya ahangana n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano, akaba yakekwagaho gukorana n’abandi bajura badukanye ingeso yo kwiba inka za gira inka, ubwo yafashwe tukizera ko azabihanirwa by’intangarugero,abaturage tukabasaba kubaka neza ibiraro by’inka zabo kuko hari n’izimeze nk’izirara hanze, n’amarondo akarushaho gukazwa.’’
Ikibazo cy’ubujura bw’amatungo kigenda gifata indi ntera muri aka karere kuko nko mu murenge wa Giheke habarurwa inka zigera kuri 20 zimazwe kwibwa mu myaka 2 gusa zirimo 4 zatanzwe muri gahunda ya gira inka, zimwe zibagirwa mu mashyamba ya Shagasha mu murenge wa Gihundwe, inyama zikambutswa muri RDC nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Giheke.
Abo mu Murenge wa Bugarama na bo bavuga ko batagisinzira kubera guhora bahanganye n’abajura bayo ndetse bamwe ngo banatangiye kuyasubiza mu mazu bararamo, umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem akizeza ko iki kibazo kigiye guhagurukirwa hongerwa umubare w’abakora irondo ry’umwuga mu mirenge yose, abafatiwe muri ubu bujura bagahanwa bifatika.



2 Responses
Rusizi: Umujura ushinjwa kuzengereza abaturage yafatanwe inka
aru mujura ntagapfukamunwa yambaye arumufashe nawe ntagapfukamunwa yambaye ubwo se bari mubiki koko abo nibo bakomeza gutuma abantu bacu barwara
Rusizi: Umujura ushinjwa kuzengereza abaturage yafatanwe inka
aru mujura ntagapfukamunwa yambaye arumufashe nawe ntagapfukamunwa yambaye ubwo se bari mubiki koko abo nibo bakomeza gutuma abantu bacu barwara