tess_holliday_1.jpg

AMAFOTO : Abanyamideli bamamaye kubera ubunini babikamamo amafaranga atubutse

Sangiza iyi nkuru

Aba ni bamwe mu banyamideli bazwiho kugira ubunini, ariko kandi bikaba byarabahaye kwamamara bikaba ibirangiranwa kugeza nubwo babikoresha mu kubibonamo amafaranga bamurika imyenda mishya , amafoto mu binyamakuru no kwamamaza ibintu bitandukanye.

1.Tess Holliday ,ni umunyamerikakazi w’umunyamideli , afite imyaka 35 , umutungo we ukaba ubarirwa kuri $3 Million , uyu akoresha imbuga mu kwigaragaza, kumurika imideli… Ntiyigeze acika intege no kuba hari abamunnyega bamutuka kubera ubunini bwe, avuga ko ntacyo bimubwiye kuko ikingenzi nuko we yikunda kandi akaba akora ibimuzanira inyungu. Tess ni umwe mubakurikirwa ku rubuga rwa Instagram kuko akurikrwa na miliyoni 2 zirenga.

Tess Holliday

tess_holliday_1.jpg
10-gorgeous-plus-size-models-1.jpg
tess-holliday-beauty_2.jpg

2. Paloma Elsesser yavukiye London , afite imyaka 28, Umutungo we ubarirwa kuri $5 Million, ni umugore uzwiho ubwiza , hakiyongeraho no kuba afite ubunini , ibi bimuhesha kubibyaza umusaruro dore ko yaje no ku gifuniko cy’ikinyamakuru American.Uyu mugore ku rubuga rwa Instagram n’abarenga ibihumbi 354.

Paloma Elsesser
paloma_elsesser_1.jpg
10-gorgeous-plus-size-models-2.jpg
paloma_elsesser_2.jpg

3. Ashley Graham , afite umutungo ubarirwa $10 million kuko anabarirwa mu bakire ba banyamideli, ni umunyamakuru kandi ni umwe mubazwi ku isi mu banyamideli bafie ubunini, afite imyaka 33, isura ye nayo imuhesha kugira igikundiro no kwigarurira imitima ya benshi. azwiho gukorana na Kai Gerber and Kylie Jenner , nawe yashyizwe ku binyamakuru bizwi nka mu mideli nka Vogue na Sports Illustrated. Uyu munyamideli akurikirwa n’abarenga miliyoni 12 kuri Instagram.

Ashley Graham
ashley_graham_1.jpg
10-gorgeous-plus-size-models-3.jpg
ashley-graham_2.jpg

4. Barbie Ferreira afite imyaka 24, n’umutungo ubarirwa mu bihumbi 500$, ni umunyamideli ukiri muto kandi udakunze gukorana ‘ibinyamakuru bikora ku by’imideli ariko aramamaye cyane, numwe mubafite amafoto meza kandi avugisha benshi nkuko bigaragara ku rubuga rwa Instagram dore ko akurikirwa hafi na miliyoni 2.700.000.

Barbie Ferreira
barbie-ferreira_1.jpg
10-gorgeous-plus-size-models-4-2048x1365.jpg
barbie_ferreira_2.jpg

5. Tara Lynn , afite imyaka 38 ,ni umwe mu banyamideli bafite ubunini bazwi cyane kandi bakorana n’ibigo bikora iby’imideli ku isi. Idolcelebs ivuga ko ashobora kuba afite umutungo ugeze kuri Million $5 . Azwiho kwerekana ibijyanye no kwiyerekana mu koga no kugaragaza imyenda myiza igezweho, no kwigaragaza mu mafoto menshi akunze kuvugisha abatari bake dore ko nawe ku rubuga rwa Instagram akurikirwa n’abarenga ibihumbi 583.

Tara Lynn
tara_lynn_2.jpg
10-gorgeous-plus-size-models-5.jpg
tara_lynn_1.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *