U Budage: Minisitiri arifuza kujya atangira abimukira bataragera mu Burayi bagasubizwa inyuma

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’umutekano w’u Budage arashaka kubuza abimukira kongera kugera ku nkombe z’inyanja ya Mediterane z’u Burayi, abasanga mu nyanja agahita abasubiza muri Afurika bataragera mu Burayi nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cyo muri iki gihugu, Welt am Sonntag, kuri iki Cyumweru.

[ad id=”44145″]

Mu kintu gishobora gusa nko guhinduka kw’igihugu cyari gisanzwe gifite politiki nziza zo kwita ku bimukira, uyu muminisitiri yavuze ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ukwiriye kwigana igihugu cya Australia kibona abimukira mu Nyanja kigahita cyibohereza mu nkambi ziri mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere ngo aba bimukira babanze bashungurwe barebe ko hatarimo abazanywe n’impamvu z’ubugizi bwa nabi.

Ngo uyu mugambi wo kujya bitambika aba bimukira bakababuza kugera ku nkombe z’u Burayi ngo ushobora gutuma abimukira batinya gupfa kwishora muri uru rugendo uko bishakiye nk’uko umuvugizi wa minisiteri y’umutekano yakomeje avuga.

Uyu minisitiri avuga ko aba bimukira bajya basanganirwa bataragera ku nkombe z’u Burayi bagasubizwa mu bihugu bya Tunisia, Misiri n’ibindi byo mu majyaruguru ya Afurika, maze akaba ari ho basabira ubuhungiro mu buryo bwemewe n’amategeko.

[ad id=”44145″]

Ubwo ubusabe bwabo nibuzajya bwemerwa, aba bimukira noneho bazaba bafite uburenganzira bwo kujyanwa mu bihugu byabakiriye mu Burayi kandi mu mutekano wose.

thomas-de-maiziere-visits-afghanistan

Thomas Maiziere niwe uyoboye minisiteri y’umutekano y’u Budage akaba aturuka mu ishyaka ry’abademokarate b’abakirisitu rya Angela Merkel, chancelliere w’u Budage. Merkel akaba yarakunze kunengwa politiki ye mu bijyanye no kwakira impunzi ndetse ishyaka rye ritakaza amajwi y’abantu badashyigikiye kwakira abimukira mu matora aheruka.

Nubwo bimeze gutya ariko bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bo baranenga uyu mugambi nk’aho Bernd Riexinger ukuriye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi avuga ko aya yaba ari amahano kandi yaba ari intambwe iganisha ku gukuraho uburenganzira bwo kwaka ubuhungiro.

[ad id=”44145″]

Yavuze ko gusaba ubuhungiro byakagombye gukorerwa mu Budage kugira ngo usaba abone ubufasha mu mategeko ndetse avuga ko uko Australia ifata impunzi ari agahomamunwa bidakwiriye gushyigikirwa.

Twababwira ko kuri uyu wa Gatandatu ushize mu Nyanja ya Mediterane harokowe abimukira 2,200 mu munsi umwe ndetse hanaboneka imirambo 10 y’abimukira baguye mu Nyanja nk’uko byemejwe n’iushinzwe kurinda amazi ku ruhande rw’u Butaliyani.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *