U Rwanda mu bihugu 14 byasuzumwe ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu muri Loni

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda ni kimwe mu bihugu 14 byasuzumwe n’Urwego rw’akanama k’Umuryango w’Abibumbye k’Uburenganzira bwa muntu ku Isi yose ruzwi nka UPR (Universal Periodic Review). Ku nshuro ya mbere u Rwanda rwakorewe isuzuma mu 2011 rwongera gusuzumwa mu 2015.

UPR ubusanzwe ni uburyo bw’Umuryango w’Abibumbye bwo gusuzuma ibihugu 193 biwugize ku bijyanye n’ibibazo by’uburenganzira bwa muntu muri buri gihugu.

Ku kijyanye n’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, Gerd Hankel, impuguke y’Ikigo cy’Ubushakashatsi ku mibereho cya Hambourg, mu Budage, akaba n’impuguke ku Rwanda, avuga ko ibintu bitifashe neza mu Rwanda muri uru rwego.

Kuri we, ngo ibihugu by’ibihangange mu burengerazuba bw’Isi bigomba kuvugana n’ubutegetsi bw’u Rwanda bishize amanga nk’uko iyi nkuru dukesha Deutch Well ikomeza ivuga.

UPR rero ngo ni igikorwa giteye ukwacyo. Hareberwamo ibyagezweho mu bihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu.

Iyi ni inzira iba iyobowe na za leta ariko zihagarikiwe n’Akanama k’Uburenganzira bwa Muntu muri Loni.

Iha buri leta amahirwe yo kugaragaza ingamba yafashe zo guteza imbere ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu ku butaka bwayo no kuzuza ibyo isabwa muri urwo rwego.

Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda wari muri iri suzuma ryatangiye kuva ku cyumweru gishize, yavuze ko ugereranyije n’ibyo basabwe gukosora ubushize, igihugu cyateye intambwe mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Minisitiri Johnston Busingye yabwiye abari muri UPR ko uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, n’itangazamakuru, uburenganzira bwo kwishyira hamwe, n’ubwo guhurira hamwe mu mahoro byubahirijwe kandi biteganywa mu itegekoshinga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *