Abanya-Tanzania n’abandi bantu banyuranye bihereje imbuga nkoranyambaga banenga umuhanzi Nandy ku bw’amasahani bavuga ko aciriritse yahereyeho mugenzi we, Koffi Olomide wari wamusuye. Olomide yageze muri Tanzania aho yaje gukorana indirimbo na Nandy. Byabaye ngombwa ko Koffi ajya iwe, bagasangira amafunguro ariko amasahani yakamejeje. Bamwe ku mbuga nkoranyambaga bati ” Ariya masahani arasekeje, si ayo ku rwego rwa Nandy nk’umukobwa ndetse wifite w’umuhanzi.” Abandi barimo umunyamakuru Dina Marios wa EFM avuga ko yasebeje abanya-Tanzania by’umwihariko abagore ndetse n’umuhanzi wo ku rwego nk’urwa Koffi. Hari n’bavuga ko bafashe icyemezo cyo koherereza Nandy amasahani ajyanye n’urwego rwe.


