Indonesia: Abagabo babiri bahaswe ibiboko bazira gusambana bahuje ibitsina

Sangiza iyi nkuru

Abagabo babiri bo mu Ntara ya Aceh muri Indonesia kuri uyu wa kane ushize bakubitiwe mu ruhame ibiboko 77 buri umwe nyuma y’aho abaturanyi babaregeye ku gipolisi cy’Idini ya Islam gukorana imibonano mpuzabitsina babihuje.

Abantu bahuruye muri pariki iherereye mu mujyi wa Tamansari bihera ijisho uko abo bagabo bahawe igihano. Ni ku nshuro ya gatatu mu Ntara ya Aceh, ari nayo rukumbi mu zigize Indonesia igendera ku mategeko ya Shariah, abantu bakubitiwe ibiboko bashinjwa ubutinganyi kuva amategeko ya kisilamu yatangira kugenderwaho mu 2015 nyuma y’ubwumvikane na leta mu rwego rwo kurangiza kwiyigomekaho kwa hato na hato.

Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press biravuga ko aba bagabo, uw’imyaka 27 n’uw’imyaka 29 bakubitwaga mu mugongo bakumva uburibwe bukomeye mu gihe itsinda ry’abagabo 5 bambaye kisilamu basimburanaga buri nyuma y’ibiboko 40.

Aba bagabo ngo bafashwe mu Ugushyingo umwaka ushize nyuma y’aho abaturanyi babakekeyeho imyitwarire idasanzwe bakabagwa gitumo mu cyumba cyabo, aho bafatiwe mu cyuho bari mu mibonano mpuzabitsina nk’uko byemezwa na Heru Triwijanarko, ukuriye by’agateganyo igipolisi gishinzwe kubahiriza Shariah.

Urukiko rwa Shariah mu kwezi gushize rwakatiye buri umwe ibiboko 80, ariko bakubiswe 77 hakuwemo iminsi bamaze bafunze. Usibye aba, abandi bantu bane bakubiswe ibiboko 17 bazira guca inyuma abo bashakanye, ndetse n’ibiboko 40 kubera kunywa inzoga.

Igihano cy’ikiboko kandi ntigikoreshwa ku batinganyi gusa ahubwo kinakoreshwa ku bakora ibyaha by’ubusambanyi, ubusinzi, abagore bambara utwenda tubegereye no ku bagabo bakwepa amasengesho yo kuwa Gatanu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *