Rema na Fille bararebana ay’ingwe kubera The Ben

Sangiza iyi nkuru

Hari umwuka mubi hagati y’umuhanzikazi ufite inkomoko mu Rwanda, Fille Mutoni ubu uba muri Uganda na Rema Namakula, bapfa ugukorana n’umuhanzi w’Umunyarwanda, Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben.

Amakimbirane hagati ya Fille na Rema araturuka ku ndirimbo The Ben yafatanyije na Rema yitwa ” This is love” kuri ubu ikunzwe. Fille avuga ko uyu mushinga Rema yawumwibye.

Ugblizz BWIZA ikesha aya amakuru ivuga ko The Ben yari yabanje gukorana iyi ndirimbo na Fille mu buryo bw’amajwi, ariko nyuma abivamo, ayikorana na Rema.

Ni nyuma y’amakuru yageze kuri uyu musore ko gukorana iyi ndirimbo na Rema byari gutuma ica ibintu muri Uganda no mu karere.

Kuri ubu nk’uko aya makuru abivuga, Fille n’umugabo we, MC Kats baravumira ku gahera Rema ku bwo kubatwara uwo mushinga w’indirimbo.

Iki kinyamakuru ariko nticyavuganye na The Ben ngo agire icyo agitangariza ku bivugwa. BWIZA iracyashaka uburyo bwo kuvugana n’uyu musore ngo imenye byinshi kuri aya makuru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *