Amavubi muri CHAN yamaze gusezererwa na RDC

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’igihugu cy’u Rwanda ntiyabashije gukomeza muri ½ cy’amarushanwa ya CHAN kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Mutarama 2016 ubwo ikipe ya RDC bahuriye muri ¼ yabatsindaga ibitego bibiri kuri kimwe.
Umukino wari ukomeye cyane, igice cya mbere kihariwe na Congo Kinshasa, ku munota wa 10 w’igice cya mbere ku ishoti rya kure umukinnyi Doxa Gikanji yinjije igitego cya mbere cya Congo Kinshasa.

amavubi 1
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yamaze gusezererwa muri CHAN

U Rwanda rwakomeje kurushwa cyane ariko ku mahurwe yari abonetse, umukinnyi Sugira Ernest yabashije kwishyura igitego ku munota wa 57, akazi kari gakozwe na Savio winjiyemo asimbura.
Ikipe y’u Rwanda yakomeje gukina neza ariko hatarimo kubeneka amahirwe, iminota 90 y’umukino irangira amakipe yombi anganya 1-1.
Amahirwe ya Congo Kinshasa yaturutse ku mvune ya rutahizamu Sugira Ernest wavuye mu kibuga ku munota wa 111.
Congo Kinshasa yakoresheje icyo cyuho ikomeza kotsa igitutu Amavubi. Ikindi cyagoye cyane Amavubi ni ukutabasha kwakira kuvamo k’umukinnyi Iranzi Jean Claude wabashaga kuzamuka, nyuma yo guhabwa ikarita y’umuhondo, ndetse akababarirwa ku rindi kosa umutoza yahise amukuramo.
Danny Usengimana wamusimbuye ku munota wa 84 na Faustin Usengimana wasimbuye myugariro Abdul Rwatubyaye bose nta bwo bari ku rwego rumwe n’abo basimbuye.
Ku munota wa 113 w’umukino umukinnyi Padou Bompunga wa Congo Kinsha ku ikosa rya myugariro Faustin Usengimana wananiwe kumutanga umupira, yahise ashyiramo igitego kirangiza urugendo rw’Amavubi mu irushanwa rikinirwa mu Rwanda.
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *