Amakuru aturuka mu Karere ka Kamonyi avuga ko Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabuga, mu Murenge wa Ngamba, Mbonyubwayo Emmanuel, yaba yarabeshyewe n’abaturage bamushinja gukubita abo asanze batera akabariro bambaye ubusa.
Inkuru ya Gitifu Mbonyubwayo yasakaye mu ntangiriro z’iki cyumweru, nyuma y’aho umugore witwa Nyirantegerejimana Pascasie utuye mu Mudugudu wa Musenyi yabwiye umunyamakuru wa TV1 ko uyu muyobozi yamusanze ku buriri mu masaa kumi n’imwe y’igitondo ari kumwe n’umugabo we Iyakaremye Jean Bosco, batangiye gutera akabariro, arabakubita basohoka bambaye ubusa.
Yagize ati: “Yadusanze mu buriri aje kudufatiramo, barinjira barakingura rwose, baraza badusanga mu buriri, baradukubitagura n’umugabo. Twari twitangiriye n’umurimo w’abashakanye, ni uko rero birangira badukubise […]Ankubita ingumi mu musaya, ubwo nari ndimo nkurura Gitifu ngo ave hejuru y’umwana kuko yari yacecetse mvuga nti ‘wenda yapfuye’, ankubita n’indi y’agatuza…”
Ibyo Nyirantegerejimana yavuze byashimangiwe na bamwe mu baturanyi be nk’uko bumvikanye kuri iyi televiziyo, ndetse bagera ubwo basabira Gitifu Mbonyubwayo kwegura no kujyanwa mu kigo cy’inzererezi kuko ngo guhohotera ababambye ubusa yitwaje amapingu, amaze kubigira umuco.
Amakimbirane hagati ya Gitifu n’abaturage
Igitangazamakuru Intyoza cyagiranye ikiganiro na bamwe mu baturage batuye muri aka kagari Gitifu Mbonyubwayo ayoboye [birinze guhamya niba koko yarahohoteye Iyakaremye na Nyirategerejimana bambaye ubusa] abenshi muri bo basobanura ko hari abacuruzi basanzwe bafitanye ikibazo n’uyu muyobozi, bishingiye ahanini ku bucuruzi bwa magendu n’ubw’inzoga bukorwa mu buryo butemewe muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19.
Umuturage witwa Hakuzwumuremyi Jean Berchmas wagize ati: “Hari iminsi yigeze kubaho muri iyi Corona, umuyobozi w’Akagari akazajya amena iznoga mu baturage ku bantu bapima. Hari inzoga yamennye eshanu hariya ku muntu wari uzifite […]Habaye intambara aha ngaha y’amabuye tuzajye tuvugisha ukuri. Baravugga bati ‘umuntu aza kumena inzoga eshanu gute abantu ari zo zidutunze? […]Kuva icyo gihe rero iyi nsiriri ni ho yatangiriye.”
Umugore yarivuguruje
Amakuru dukesha Igihe avuga ko nyuma yo kumenyekana y’inkuru ya Gitifu Mbonyubwayo, abagize inama y’umutekano itaguye y’Akarere ka Kamonyi, basuye abaturage bo muri Musenyi baganira kuri iki kibazo.
Ngo icyo gihe Nyirantegerejimana wari watangaje ko Gitifu Mbonyubwayo wamusanze ku buriri atera akabariro n’umugabo we akabakubita, bakiruka bambaye ubusa, yarivuguruje. Yavuze ko icyo gibe Gitifu n’abashinzwe umutekano bari bazindutse baje guta muri yombi umugabo we [bivugwa ko ari umunyarugomo] washakishwaga, bamutegerereza hanze kugira ngo asohoke.
Hari andi makuru yavugaga ko Gitifu Mbonyubwayo yambitse ubusa umugabo wa Nyirantegerejimana. Ibyo nabyo uyu mugore yarabivuguruje, avuga ko uyu mugabo yasohotse yambaye igitenge, mu gihe bashakaga kumwambika amapingu, barwagundagurana, cya gitenge kivamo, asigarana akambaro k’imbere.
Ubwo inkuru ya Gitifu Mbonyubwayo yari ikomeje gusakara, yahise ahagarikwa ku nshingano by’agateganyo, ubu ikibazo cye kikaba kicyigwaho n’ubuyobozi bw’Akarere.


