Nyuma yo gukurwa ku buguverineri, Bosenibamwe yanakuwe ku buyobozi bwa RPF-Inkotanyi

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2016, nibwo uwahoze ari Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime yashyikirije ibitabo birimo ibikorwa by’umuryango FPR Inkotanyi, umuyobozi mushya w’iyi ntara Musabyimana Jean Claude wamusimbuye kuri uyu mwanya.
Ni nyuma gato y’impinduka zabaye muri guverinoma y’u Rwanda ku bijyanye n’ihinduranya ry’abayobozi, aho uwari guverineri Bosenibamwe Aime yaje gusimbuzwa kuri uriya mwanya n’uwari Mayor w’akarere ka Musanze, kamwe mu turere tugize iriya ntara.
[ad id=”44145″]
Mu nama rusange y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi yateranye kuri iki cyumweru, Bosenibamwe yanashimiwe ibyo ibikorwa yagezeho mu kazi ke ka buri munsi ubwo yari akiri ku buyobozi.
Nyuma yo gutanga imfunguzo n’ibitabo, bikubiyemo ibyakozwe n’ibiteganyijwe gukorwa ku rwego rw’umuryango FPR-Inkotanyi , Bosenibamwe Yifurije Guverineri Musabyimana kuzagira imirimo myiza akaba ari nayo imuranga.
Kugeza ubu, Aime Bosenibamwe ni umwe mu bayobozi bakuwe ku myanya yabo utamenya aho baherereye ndetse n’icyo bateganya gukora nyuma yo gukurwa ku mirimo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *