Bitewe n’igihugu, ingabo zidasanzwe (Special Forces)zishobora gukora imirimo irimo ibikorwa byo mu kirere, kurwanya inyeshyamba, kurwanya iterabwoba, kurinda umutekano w’imbere mu gihugu, ibikorwa by’ibanga, kubohoza imbohe, n’ibindi bikorwa bidasanzwe bifitanye isano n’intambara.
Ingabo zidasanzwe (Special Forces) za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ziba zishinzwe cyangwa zifite ubutumwa butanu bw’ingenzi burimo: Gushyigikira abigometse kuri leta y’ikindi gihugu ngo bahirike guverinoma cyangwa birukane abakigaruriye, kurinda igihugu imbere n’inyuma yacyo, gushaka amakuru y’ingenzi inyuma y’imirongo y’umwanzi, kugaba udutero shuma no kurwanya iterabwoba.

Hiyongeraho ariko gushaka no gutabara ku rugamba (CSAR), kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, gutabara imbohe, gushakisha amakuru, kubungabunga amahoro n’ibindi nk’uko tubikesha urubuga, Military.com.
Abasirikare ba Special Forces baba bafite ububasha bwo kuba bameze nk’abari hose icya rimwe; bishatse gusobanura ko akenshi ari bo bashyira ikirenge cya mbere aho rukomeye cyangwa akenshi ugasanga baba basanzwe bari ahantu mu gihe hadutse imidugararo.

Mu bumenyi n’imyitozo abasirikare ba Special Forces ya Amerika bahabwa, haba harimo no kumenya indimi z’amahanga, imico n’imigenzo. Aba Special Forces kandi baba ari abahanga mu gutoza no gutegura abigomeka, ingabo bashaka gukoresha cyangwa ingabo z’ibindi bihugu.
Amateka:
Special Forces ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika imizi yayo ikomoka ku Ntambara ya II y’Isi yose, ikaba yarashinzwe binyuze mu kiswe mu Cyongereza ‘Office of Strategic Services’. OSS yashinzwe hagamijwe gukusanya amakuru yari akenewe no gukora ibikorwa bya gisirikare inyuma y’imirongo y’umwanzi bigamije gushyigikira amatsinda y’abaturage babaga baranze gutsimburwa ku butaka bwabo (resistance) mu Burayi no muri Burma.

Mu Ntambara y’Isi ku iterabwoba, ba Special Forces bagize uruhare mu guhirika guverinoma y’Abatalibani muri Afghanistan, batoje kandi barwanana n’Aba-Kurde mu majyaruguru ya Irak, bagiye bakusanyiriza amakuru y’ingenzi ingabo z’ibihugu bitandukanye zishaka gufata Baghdad, n’ibindi.
Aba biswe “Abanyamwuga bacecetse,” bagiye boherezwa ku Isi hose, bigaragaza mu ntambara zigamije gukuraho ubutegetsi butandukanye bagendera ku ntero igira iti: “De Oppresso Liber” bisobanuye “Kubohoza abakandamijwe”.


