Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania no mu karere, Naseeb Juma, uzwi nka Diamond Platnumz yatangaje ko atiteguye kubabarira no kwibagirwa ubwumvikane bucye hagati ye na mugenzi we yazamuye, Harmonize.
Ibi Diamond yabitangaje ubwo yakomozaga ku mbabazi Harmonize aherutse kumusaba, we avuga ko yashakaga gukomeza kwiyamamaza atasabye imbabazi abikuye ku mutima.
Diamond yongeyeho ko yabashije kumva icyo Harmonize yari agamije cya nyacyo ari yo mpamvu atamusubije.
Mu kiganiro n’imwe mu maradiyo yo muri Tanzania mu giswahili Diamond yagize ati “Unajuwa mimi najua mtu ambaye anataka attention kupitia mimi na mtu ambaye anasema kitu kwa kumaanisha. Kwa hivyo mtu akitafuta attention najuwa vizuri sana anafanya hiki kutafuta attention,”
Ugenekereje mu Kinyarwanda yagiraga ati “Urabizi nzi umuntu ushaka kwitabwaho binyuze muri njye n’umuntu uvuga ikintu mu buryo bufite intego. Kubw’ibyo umuntu ushaka kwitabwaho ndabizi akora ibyo kugirango yitabweho.”
Yakomeje agira ati “ Niyo mpamvu nyuma yo kwandika ibyo yanditse (asaba imbabazi) bucyeye bwaho yagiye muri Zanzibar agatangira kumvuga nabi.”
Iyi nkuru dukesha urubuga rwa Nairobinews ivuga ko Harmonize na Diamond batararebana mu maso kuva bashwana mu 2019. Gusa, ku bunani bw’uyu mwaka Harmonize yatunguye abantu ubwo yajyaga kuri instagram akandika ubutumwa busaba Diamond imbabazi.


