Umupfumu Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo mu masaa tanu y’amanywa yo kuri uyu wa 31 Mutarama 2021, yatangarije Televiziyo BTN yo ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda (Amavubi) isezererwa ku mukino uyihuza na Guinea, mu gihe mugenzi we Rutangarwamaboko yatunze agatoki umusifuzi.
Ubwo abanyamakuru babiri ba BTN bari mu kiganiro cy’amakuru yaranze icyumweru, bahamagaye ku murongo wa telefone Salongo ukunze kumvikana aragura uko Amavubi aritwara mu mikino itandukanye.
Salongo yavuze ko indege yo kugarura abakinnyi y’Amavubi mu Rwanda irimo kwaka, ati: “Indege irimo kwaka yo kubagarura. Hariya bamaze kuhagera inshuro enye byaranze, ahubwo bazaze tubabagire ihene, babone uko baharenga rwose. Ku ruhande rwanjye Amavubi ndayifuriza intsinzi ariko ntabwo biza gukunda, ndabona indege irimo kwaka, ni amarira gusa.”
Rutangarwamaboko yatunze agatoki umusifuzi
Umupfumu Rutangarwamaboko ku manywa yo kuri uyu wa 31 Mutarama na we yari yatangarije ku rubuga rwa Twitter ko umukino w’Amavubi na Guinea urimo amatega menshi, ariko ntakiyabuza kwigobotora, akabona umutsindo.
Yagize ati: “Amatega menshi ariko nta kibuza u Rwanda kwigobotora. Abazimu bacu batazima bahagurukanye imizi n’imiganda, ibihanganye mu #Amavubi ni indahangarwa. Abahonotse ntimumbere intati mu muterekero. Narwereje intsinzi, umutsindo w’u Rwanda ni ndatsimburwa, nambaye umwishywa turishuka!”
Ubwo Amavubi yari amaze gutsindwa na Guinea igitego 1-0, anasezererwa mu irushanwa rya CHAN, Rutangarwamaboko yongeye kwandika kuri Twitter yibutsa abamukurikita ko yavuze ko umukino urimo amatega menshi, ati: “Nari nabibabwiye ariko ko harimo amatega menshi! Gusa nta kibuza u Rwanda kwishuka kuko n’ubu ndwambariye umwishywa. Nyamwishyuka mu nduru, nyamwishyuka mu ntambara. […]”
Uyu mupfumu yanditse ubutumwa bwa gatatu atunga agatoki umusifuzi w’uyu mukino, Samir Guezzaz yise nyirabayazana. Ati: “Abazimu bacu batazima bazi uko bagenza nyirabayazana! Nimwigarukire Mavubi, icyo mwagize mwarakigize, n’agato kava ku iguye kd icyo mwize nacyo muzirikane u Rwanda rwatakobwa umugobe arko ntirutakaza urugamba ejo n’ejo bundi murigobotore umurage w’ubudaherwanwa ni bwo butwari.”
Umusifuzi Samir
Igitego rukumbi cyatumye Amavubi asezererwa cyatsinzwe na Morlaye Sylla ku munota wa 60 w’umukino. Ni coup-franc yateye nk’igihano cy’ikosa umuzamu Kwizera Olivier yari amaze gukora, ryamuhesheje ikarita itukura itavuzweho rumwe.



2 Responses
Salongo yabonaga Amavubi ataha, Rutangarwamaboko atunga agatoki umusifuzi
Nyamara iyi ngirwa Muhanuzi yari yatubeshye ko Amavubi ari butsinde.Ngiki icyarekana ko baba bateka imitwe ngo barye amafaranga y’abantu.Gusa na pastors benshi biyita abahanuzi.
Salongo yabonaga Amavubi ataha, Rutangarwamaboko atunga agatoki umusifuzi
Nyamara iyi ngirwa Muhanuzi yari yatubeshye ko Amavubi ari butsinde.Ngiki icyarekana ko baba bateka imitwe ngo barye amafaranga y’abantu.Gusa na pastors benshi biyita abahanuzi.